Ibihugu 7 birigira ku Rwanda guhuza amakuru y’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga 

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 13, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Abakozi n’inzobere mu nzego z’ubuzima bo mu bihugu birindwi byo muri Afurika bari mu Rwanda aho bari kwiga imikorere y’Ikigo cy’Igihugu gikusanya kikanasesengura amakuru y’ubuzima cyifashishije Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, (National Health Intelligence Center/ NHIC) gikomeje gufasha u Rwanda gufata ibyemezo by’ubuzima bihamye kandi byihuse.

Aba bakozi baturutse mu bihugu birimo birimo Burkina Faso, Ethiopia, Liberia, Senegal, Sierra Leone, Togo na Zambia bari mu Rwanda mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri; batangiye kwiga no gusangira ubunariribonye kuri uyu wa 13 Nyakanga 2026, aho bari kwigira ku Rwanda uko runoza imikorere y’urwego rw’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Bavuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga mu buvuzi hashingiwe ku mikorere y’Ikigo NHIC gikomeje gufasha ubuvuzi bw’u Rwanda gufata ibyemezo bishingiye ku makuru y’ukuri, aho iyi gahunda igamije kongerera ubushobozi ibihugu bya Afurika kubona byoroshye amakuru y’ubuzima no gufata ibyemezo biyashingiyeho.

Umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima muri Ethiopia, Massoud Mohamed avuga ko hari ibyo u Rwanda rwagezeho bitera imbaraga ibindi bihugu byatangiye urugendo bityo ko ubu bufatanye hagati y’ibihugu byombi ari ingenzi cyane kuko buri wese azi imbogamizi agifite n’ibyo ashobora kwigira kuri bagenzi be.

Agira ati: “Turiga uburyo bwo gukemura ibibazo kandi hari ubwo usanga ibibazo byacu tubihuriyeho tukaba twasangira ubunararibonye.”

Yagaragaje ko nibura mu myaka itatu iri imbere hari ibyo Ethiopia izaba ikora yigiye ku Rwanda, birimo nko gukoresha ikoranabuhanga mu bigo nderabuzima n’amavuriro aho gukoresha cyane impapuro, ndetse bafite ingamba ko mu 2030 nibura 80% by’ibigo nderabuzima bizaba bifite uburyo bw’ikoranabuhanga buhujwe.

Massoud Mohamed avuga ko Ethiopia iri kwiga uko hashyirwaho Ikigo gikusanya amakuru y’ubuzima kizafasha abafata ibyemezo hashingiwe ku makuru ahari, nubwo hashobora kuzabaho imbogamizi z’ibikorwa remezo bitewe n’ubunini n’ubwinshi bw’abaturage b’icyo Gihugu aho gituwe n’abarenga miliyoni 130,  gifite amavuriro y’ibanze arenga70,000, ibigo nderabuzima 3,000 n’ibitaro birenga 400.

Umukozi ushinzwe imikorere ya za mudasobwa muri Minisiteri y’Ubuzima ya Sénégal, Siny Fall avuga ko Igihugu cye cyitabiriye kuko bizeye ko barebera hamwe uburyo amakuru yakusanyijwe yabyazwa umusaruro hagamijwe kunoza imikorere mu rwego rw’ubuzima bigiye ku byo u Rwanda rwakoze.

Agira ati: “Twaje hano mu Rwanda kugira ngo twige uburyo u Rwanda rwashyizeho ikigo cyarwo, kugira ngo tubigireho ndetse tukarenza ibyo u Rwanda rwakoze. Ni ingenzi guhuza amakuru ava ahantu henshi no kuyakoresha kugira ngo afashe gufata ibyemezo.”

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko Ubuyobozi bw’u Rwanda bushishikajwe no gushyira imbere ikoranabuhanga rijyana no kumenya amakuru, agakoreshwa neza kuko mu buvuzi iyo utazi indwara uvura idashobora no gukira.

Minisitiri Dr Nsanzimana ashimangira ko kuba ibihugu bitandukanye biri kwigira ku Rwanda bigaragaza ko hari intambwe imaze guterwa ariko n’urugendo rugikomeje.

Ati: “Nubwo natwe turi kwiyubaka ariko hari abashima ibyo dukora bakaba baza kwiga.”

Avuga ko kuba u Rwanda rufite ikigo gikusanya kinasesengura amakuru y’ubuzima hose mu Gihugu (NHIC) byaje koroshya ibintu byakorwaga umwanya munini kugira ngo bikorwe byihuse kandi vuba.

Yongeyeho ati: “Ushobora kwicara muri icyo cyumba ukahava umenye uko Igihugu cyose giteye mu buzima, ukamenya abagize umuriro mwinshi, ababyeyi babyaye uko bangana, ukamenya abana bavutse uko bangana, abagize ibibazo babyara, ibyo byose ukabibona mu cyumba kimwe, ahantu hashobora kuva icyorezo; mbere byasabaga gukoresha inama ukajya no mu bice byose ugasanga ntibishoboka ko wabona ayo makuru yizewe.”

Ikigo NHIC cyatangijwe ku mugaragaro na Minisiteri y’Ubuzima ku wa 03 Mata 2025, ubwo u Rwanda rwakiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa rya AI muri Afurika.

Cyashyizweho hagamijwe gukoresha amakuru y’ubuzima akusanywa na AI mu nzego zose z’ubuzima ako kanya, kugira ngo u Rwanda rubashe gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso (evidence-based decisions) mu rwego rw’ubuvuzi n’ubuzima rusange.

Iryo koranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikusanya rikanasesengura amakuru aturuka mu Bajyanama b’Ubuzima, mu mavuriro y’ibanze, ibigo nderabuzima, Ibitaro by’Uturere, Ibitaro Bikuru ndetse no mu mavuriro yigenga.

Ibihugu bya Afurika biri kwigira ku Rwanda guhuza amakuru y’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 13, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE