Musanze: Imiferege yo mu isoko ry’ibiribwa iteje impungenge
Abaturage bagana n’abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, rizwi nka Kariyeri, barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kwihutira gusana imiyoboro y’amazi (imiferege) yangiritse, bavuga ko imaze guteza impanuka ku bantu kubera ibyuma byazitwikiraga byagiye bivunika cyangwa bikavaho, bigatuma zisigara zirangaye.
Aba baturage bavuga ko ikibazo kimaze igihe kandi gikomeje gushyira ubuzima bw’abagana iri soko mu kaga, kuko hari abagwamo bagakomereka, abandi bakavunika, ndetse bamwe bakajyanwa kwa muganga.
Mahirwe ni umwe mu bagore wari waje guhaha muri iri soko yavuze ko amaze kubona abantu batatu baguye muri izo rigore, harimo n’uwavunitse ivi.
Yagize ati: “Izi ferabeto zari zitwikiriye rigore zimwe zaravunitse kubera ko abantu benshi bazambukiraho buri munsi. Hari ahantu hasigaye hafunguye ku buryo umuntu ashobora kugwamo atabibonye. Ku bwanjye maze kubona abantu batatu baguye muri iyo miyoboro, harimo n’uwavunitse ivi ajyanwa kwa muganga.”
Nyiramahirwe Rosine, ukorera ubucuruzi bw’imbuto muri iryo soko avuga ko na we yahuye n’ingaruka z’iki kibazo, nyuma yo kugwa muri imwe muri iyo miyoboro.
Yagize ati: “Naguye muri iyi miyoboro ndakomereka bikomeye. Namaze ibyumweru bibiri ntabasha gukora. Imbuto nacuruzaga zabuze uzigurisha zirangirika, mpura n’igihombo gikomeye. N’ikimina natangagamo buri munsi cyarakomeje kungendana nabi kuko natindaga cyangwa nkabura ayo gutura, bakamfata nk’uwarangaye bakanca amande. Turasaba ubuyobozi kudufasha kuko buri munsi hari umuntu ugwa muri iyo miyoboro.”
Abacururiza muri iri soko bavuga ko kuba imiyoboro isigaye irangaye bibangamiye umutekano w’abaguzi n’abacuruzi, cyane cyane mu masaha y’ubucuruzi buba bwitabiriwe n’abantu benshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Clarisse Uwanyirigira, yavuze ko ubuyobozi buzi iki kibazo kandi ko bwamaze kugishyikiriza rwiyemezamirimo ushinzwe ibikorwa byo gusana iri soko.
Yagize ati: “Iki kibazo turakizi. Isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Kariyeri hatanzwe isoko ryo kuvugurura iyo miyoboro y’amazi, rwiyemezamirimo uzakora ibi bikorwa byo kurivugurura, harimo no gusana ahangiritse. ubu afite indi mirimo ari kurangiza, harimo kubaka Ibiro by’Utugari, ariko namara kuyisoza azahita atangira gusana iri soko. Umuturage akwiriye gucururiza no guhahira ahantu hatekanye.”
Iryo soko ry’ibiribwa ni rimwe mu masoko akomeye y’Akarere ka Musanze ricururizwamo cyane imboga, imbuto n’ibindi biribwa bituruka hirya no hino.
Ni isoko rya kijyambere ryafunguye imiryango mu 2024, ryatwaye asaga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Ryubatswe rifite ubushobozi bwo gukorerwamo n’abacuruzi basaga 2 000, ariko bamwe mu barikoreramo bavuga ko kuba imiferege yaryo yarangiritse bikomeje gushyira ubuzima bw’abarigana mu kaga.


