Umutekano uramutse uhungabanye umuturage ntiyaba ku isonga- Min. Gatabazi

Umutekano uramutse uhungabanye umuturage ntiyaba ku isonga- Min. Gatabazi
Uhereye ibumoso ni Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert Murasira, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana (Foto MINALOC)

Kuri uyu wa Mbere taliki 16 Gicurasi 2022 ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda hateraniye inama ihuza Inzego z’ibanze, Minisiteri zinyuranye n’Inzego z’umutekano ziganira ku mutekano n’ingamba ku bibazo bibangamiye imibereho y’umuturage w’u Rwanda.

Inzego z’Umutekano zirashimirwa uko ziwubungabunga kandi hanasobanuwe ko umutekano ari ishingiro rya byose, ndetse ko umutekano uramutse uhungabanye bitakunda ko umuturage aba ‘ku isonga’.

Ati: “Tugomba guhora duharanira ko umuturage aza ku isonga. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC ifite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano isanga umutekano uramutse uhungabanye, bitakunda ko umuturage aba “ku isonga” ari yo mpamvu hakorwa ibishoboka byose kugira ngo umutekano ubungabungwe uko bikwiye”.

Minisitiri Gatabazi ashimangira ko nta mutekano umuturage ataba akiri ku isonga (Foto MINALOC)

Yongeyeho ati: “Umutekano ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu cyacu, umutekano udahari kandi nta terambere twageraho nk’igihugu. Iyo umutekano wahungabanye buri wese arwana no kubona aho yihisha, bitanga icyuho kuri ba rusahuriramunduru, ubuzima bw’igihugu bugahagarara”.

Izindi gahunda zaganiriweho ni uburezi, iterambere ry’umuryango, akazi mu rubyiruko, gahunda za Leta zifasha abaturage kuva mu bukene, ubwisungane mu kwivuza, ubuzima n’izindi.

Minisitiri Gatabazi atangiza iyi nama, yabanje gushimira abayirimo ku ruhare bagize mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kimaze igihe kirenga imyaka 2.

Yakomeje ashima ko hari byinshi byagezweho mu miyoborere ndetse  abaturage bakaba bashima uburyo umutekano ubungabunzwe mu Rwanda.

Yagize ati: “Hari byinshi twagezeho mu rwego rw’imiyoborere twishimira uyu munsi ariko by’umwihariko turishimira ko ‘Umutekano’ w’u Rwanda uza ku mwanya wa mbere muri serivisi abaturage bashima kurusha izindi ku kigero cya 91.6% nk’uko bigaragara mu cyegeranyo   cy’ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda (CRC, 2021).

Turashimira inzego z’umutekano zose dufatanya umunsi ku munsi umurimo mwiza mukora wo kurinda umutekano w’Abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda muri rusange”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yanavuze ko aho COVID-19 icogoreye, nabyo bikeshwa imbaraga Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu cyacu bwashyize mu guhangana nayo.

Ati: “Twasanze ari ngombwa kwicara tukareba uko duhagaze mu rwego rw’umutekano, ibibazo byaba bihari bigashakirwa hamwe ibisubizo muri bwa bufatanye buturanga”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko muri rusange umutekano w’u Rwanda wifashe neza ndetse ko inzego zikomeje kuwubumbatira.

Ati “Ishusho y’umutekano yifashe neza mu Rwanda hose n’abaturage baratekanye, ariko umutekano ni ikintu gikomeye cyane ku buryo guhora abantu basuzuma icyawuhungabanya, icyabangamira abaturage ni ingenzi”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza  Ingabire Assumpta we yabwiye abayobozi b’Inzego z’ibanze ko kumenya ifasi, gukurikirana abaturage, gusobanukirwa no kwita ku nshingano, gukorana neza nk’abahuje inshingano no guhora bigenzura ari ingenzi mu kugeza umuturage ku iterambere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25