Umurenge Kagame Cup: Ngororero yaguye miswi na Rwimbogo, Gihango itsinda Nyange

Umurenge Kagame Cup: Ngororero yaguye miswi na Rwimbogo, Gihango itsinda Nyange

Mu marushanwa y’umupira w’amaguru mu mikino y’Umurenge Kagame Cup yabereye kuri Stade y’Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Umurenge wa Ngororero wanganyije n’uwa Rwimbogo 0-0 naho Gihango itsinda Nyange ibitego 3-1.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama, amarushanwa yatangijwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence.

Abagore hakinnye ikipe y’Umurenge wa Ngororero yo mu Karere ka Ngororero na Rwimbogo yo mu Karere ka Rusizi. Umukino warangiye ikipe z’iyo Mirenge ziguye miswi (0-0)

Abagabo hakinnye ikipe y’Umurenge wa Nyange yo mu Karere ka Ngororero na Gihango yo mu Karere ka Rutsiro. Gihango yatsinze Nyange 3 – 1.

Mbere y’imikino Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yabwiye abitabiriye aya marushanwa ko yashyizweho mu rwego rwo kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza. Yashimiye Umukuru w’Igihugu wayashyizeho, asaba ko siporo iba umuco.

Yasabye abantu muri rusange gukomeza kwimakaza imiyoborere ‘twifuza duharanira ko umuturage aba ku isonga’.

Yavuze kandi ko amarushanwa agamije ubukangurambaga mu rubyiruko bugamije kuzamura imyumvire yabo.

Nyuma y’Imikino hatanzwe ubutumwa butandukanye kuri Gahunda za Leta zirimo ubutwari, gukunda igihugu, gahunda ya Gerayo amahoro, kurwanya ibiyobyabwenge, ubuzererezi, ubunebwe, ubwomanzi n’indi mico mibi idakwiriye Umunyarwanda, kurwanya ihohoterwa  iryo ari ryo ryose, guhanga imirimo no kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Ku rwego rw’Akarere ka Ngororero, iyi mikino yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Nkusi Christophe ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Mukunduhirwe Benjamine, Abayobozi b’Inzego z’umutekano zikorera mu Karere n’abakozi bafite mu nshingano gukurikirana gahunda y’Umurenge Kagame Cup mu Mirenge ya Ngororero, Nyange n’abo mu Mirenge ya Rwimbogo yo mu Karere ka Rusizi na Gihango mu Karere ka Rutsiro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  2. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  3. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  4. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  5. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50