Umurenge Kagame Cup: Ngororero yaguye miswi na Rwimbogo, Gihango itsinda Nyange

Umurenge Kagame Cup: Ngororero yaguye miswi na Rwimbogo, Gihango itsinda Nyange

Mu marushanwa y’umupira w’amaguru mu mikino y’Umurenge Kagame Cup yabereye kuri Stade y’Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Umurenge wa Ngororero wanganyije n’uwa Rwimbogo 0-0 naho Gihango itsinda Nyange ibitego 3-1.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama, amarushanwa yatangijwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence.

Abagore hakinnye ikipe y’Umurenge wa Ngororero yo mu Karere ka Ngororero na Rwimbogo yo mu Karere ka Rusizi. Umukino warangiye ikipe z’iyo Mirenge ziguye miswi (0-0)

Abagabo hakinnye ikipe y’Umurenge wa Nyange yo mu Karere ka Ngororero na Gihango yo mu Karere ka Rutsiro. Gihango yatsinze Nyange 3 – 1.

Mbere y’imikino Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yabwiye abitabiriye aya marushanwa ko yashyizweho mu rwego rwo kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza. Yashimiye Umukuru w’Igihugu wayashyizeho, asaba ko siporo iba umuco.

Yasabye abantu muri rusange gukomeza kwimakaza imiyoborere ‘twifuza duharanira ko umuturage aba ku isonga’.

Yavuze kandi ko amarushanwa agamije ubukangurambaga mu rubyiruko bugamije kuzamura imyumvire yabo.

Nyuma y’Imikino hatanzwe ubutumwa butandukanye kuri Gahunda za Leta zirimo ubutwari, gukunda igihugu, gahunda ya Gerayo amahoro, kurwanya ibiyobyabwenge, ubuzererezi, ubunebwe, ubwomanzi n’indi mico mibi idakwiriye Umunyarwanda, kurwanya ihohoterwa  iryo ari ryo ryose, guhanga imirimo no kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Ku rwego rw’Akarere ka Ngororero, iyi mikino yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Nkusi Christophe ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Mukunduhirwe Benjamine, Abayobozi b’Inzego z’umutekano zikorera mu Karere n’abakozi bafite mu nshingano gukurikirana gahunda y’Umurenge Kagame Cup mu Mirenge ya Ngororero, Nyange n’abo mu Mirenge ya Rwimbogo yo mu Karere ka Rusizi na Gihango mu Karere ka Rutsiro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42