Umunyeshuri wa MTC yabyariye mu bwiherero bwa Gare ya Muhanga

Umunyeshuri wa MTC yabyariye mu bwiherero bwa Gare ya Muhanga

Umunyeshuri wigaga mu ishuri ry’Imyuga rya Muhanga Training Center (MTC) riherereye mu Karere ka Muhanga bivugwa ko afite imyaka 18 yabyariye bitunguranye mu bwiherero bwa Gare ya Muhanga amaze gukatisha itike imujyana iwabo mu rugo i Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Ababibonye bavuga ko yaje akicara avuga ko arwaye ifumbi agiye gucira mu bwiherero bwa Gare ya Muhanga agezeyo ahita yibyaza umwana w’umuhungu.

Umunyeshuri mugenzi we bari bavanye ku ishuri nawe atashye agiye kwivuza yatangarije Imvaho Nshya ko atigeze amenya amakuru y’uko mugenzi we yari atwite akavuga ko bose bari bagiye mu rugo ku mpamvu z’uburwayi kwivuza.

Abakorera muri Gare bavuga ko uyu wabyaye atigeze agira umutima mubi wo kumuta kuko abamugezeho nyuma yo kubyara akikiye umwana bakamusaba gushyira umwana hasi yababwiye ko atamushyira hasi kuko yakonja.

Gusa ababonye uyu munyeshuri atarabyara bavuga ko babonaga nta ntege yari afite, akaba yigaga by’igihe gito nk’uko byatangarijwe Imvaho Nshya na Mugenzi we bari batahanye.

Ikindi ni uko ashobora kuba yaraje ku ishuri afite iyo nda kubera ko batangiye ishuri mu kwezi kwa Nzeri 2023 hakaba bashize amezi 5 aje kwiga muri iki kigo bivuze ko amezi 9 atari yagera bigaragara ko yayitewe mbere yo kuza kwiga kuri iki kigo.

Hifashishijwe imodoka y’Akarere ka Muhanga imujyana ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo ubuzima bw’uyu mubyeyi n’umwana bukurikiranwe.

Imvaho Nshya yagerageje kubaza amakuru mu ishuri yigagaho ntihagira umuyobozi witaba telefoni ngendanwa mu gihe bazagira amakuru batangaza izayabagezaho.

Hashize igihe iyi gare irimo kuvugururwa ikaba yari yatangiye gukoreshwa mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 17 Gashyantare 2024 hashize iminsi 30 yubakwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 3
L

Bamujyane ikabyayi

lg

Yakoze uwo mwana wumukobwa kugira umutima wa kimuntu ureke abicanyi bica impinja iyo mushyiraho Nr ze ngo tumufashe uko fushoboye kuko nawe byamutunguye

Emmanuel

Ambaaa!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 20:21
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14