Umunyarwenya Savalvado agiye gutaramira i Kigali

Umunyarwenya Savalvado agiye gutaramira i Kigali

Umunyarwenya uri mu bakunzwe muri Uganda Patrick Salvado ategerejwe muri Kigali mu gitaramo cy’u rwenya rukorwa mu rurimi rw’Icyongereza aho yatumiwe n’umunyarwenya Babu Joe.

Ni igitaramo kiba ku wa Gatanu wa buri byumweru bibiri, ariko kikaba mu cyumweru icya Gen-z comedy kitabayemo kuko cyatekerejweho hatagamijwe ibyo bitaramo byuzuzanya bigasusurutsa benshi

Mu kiganiro na Imvaho Nshya umunyarwenya Babu Joe uri mu bategura icyo gitaramo avuga ko batekereje gutumira Patrick Salvado mu rwego rwo kwagura imipaka kugira ngo igitaramo kirusheho kumenyekana no gukundwa.

Ati: “Patric Salvado ni umunyarwenya mwiza kandi ubikoze igihe, twamutumiye twifuza kwagura imikoranire n’abandi banyarwenya kuko tuzazana n’abandi barimo abo muri Kenya, gusa ubu niwe twahereyeho kuko yari akumbuwe mu Rwanda ntiyahaherukaga kandi arahakunda.”

Yongeraho ati: “Ikindi kandi turashaka ko abantu bamenya ko igitaramo gihari ndabizi neza ko Salvado azasiga hari benshi bamenye ko icyo gitaramo kiba.”

Agaruka ku mpamvu batekereje kujya bakora icyo gitaramo gikoze mu zindi ndimi avuga ko ari ukubera ko hari abaza gusura u Rwanda batumva Ikinyarwanda kandi bakunda urwenya bakabura aho bataramira.

Yagize ati: “Ni igitaramo twatekereje nyuma yo kubona ko Visit Rwanda imaze gutera imbere, u Rwanda rurasurwa ugasanga umunutu yumva Icyongereza cyangwa Igifaransa gusa, kandi ntibikwiye ko abadusura batumva uruimi rwacu bicwa n’irungu ahubwo bagomba kubona igitaramo cy’urwenya kiri mu rurimi bumva.”

Akomeza avuga ko batangiriye muri Mundi center nyuma bakaza kugirana amasezerano y’igihe kirekire na Kigali Universe ari naho igitaramo gisigaye Kibera.

Babu avuga ko igitaramo cyatangiye kitwa ‘Sunday Night Live’ (SNL) nyuma bakaza gusabwa n’abakunzi bacyo kugihindurira umunsi kuko ku Cyumweru habagoraga kuri ubu kikaba gisigaye kiba kuwa Gatanu cyitwa ‘Thank God it’s Funny’
Biteganyijwe ko Patrick Salvado azataramira i Kigali tariki 06 Werurwe 2026 muri icyo gitaramo basigaye bita ‘Thank God it’s Funny’.

Patrick Salvador yaherukaga gutaramira mu Rwanda tariki 21 Werurwe 2024, mu gitaramo cya Gen-Z Comedy show.

Yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2024
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35