Umunyamakuru Manirakiza yafunguwe by’agateganyo

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 17, 2023
  • Hashize amezi 4
Image

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko umunyamakuru Manirakiza Théogene afungurwa by’agateganyo agakomeza gukurikiranwa ari hanze.

Ku wa 25 Ukwakira 2023, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Manirakiza afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge riri mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, agakomeza gukurikiranwa ku cyaha ashinjwa cyo gukangisha gusebanya.

Ni icyemezo Manirakiza n’Ubwunganizi bwe mu mategeko bahise bajuririra.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro ko afungurwa by’agateganyo.

Me Jean Paul Ibambe wungaranira Manirakiza Theogene  yabwiye itangazamakuru ko bishimiye irekurwa rye.

Yagize ati: “Yego, Urukiko rwisumbuye rutegetse ko arekurwa agakurikiranwa adafunze”.

Me Ibambe yakomeje agira ati: “Birashimishije kubera ko ni cyo twasabaga, ko n’aho yakurikiranwa, bifuza ko yakurikiranwa adafunze, kuko amategeko arabyemera ni n’uburenganzira bwe”.

Ubushinjacyaha buvuga ko Manirakiza yashyize ibikangisho ku munyemari witwa Nzizera Aimable.

Uyu Nzizera yaje kwandika ibaruwa iha imbabazi Manirakiza ariko uyu munyamakuru ayitera utwatsi mu Rukiko.

Mu bihe bitandukanye uyu munyemari ngo yari yagiye yishyura amafaranga uyu munyamakuru kugira ngo areke gutangaza inkuru bivugwa zashoboraga kumwanduriza isura.

Mu bugenzacyaha ndetse no mu Rukiko Manirakiza yemeye ko yafatanywe ibihumbi 500 ariko bidafitanye isano n’ibikangisho kuko bwari ubwishyu bw’akazi gashingiye ku masezerano.

Tariki ya 11 Ukwakira 2023, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa YouTube Ukwezi TV.

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 17, 2023
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE