Umunsi wa nyuma w’uruzinduko rw’abakinnyi bane ba PSG mu Rwanda   (Amafoto)

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 3, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku munsi wa nyuma w’uruziduko rw’iminsi itatu rw’abakinnyi bane ba PSG, Sergio Ramos ,  Julian Draxler, Thilo Kehrer na Keylor Navas bagiriye mu Rwanda  basuye Pariki y’Ibirunga ndetse banahura n’abana  baba mu  ishuri ry’umupira w’amaguru  rya PSG ribarizwa i Huye.

Aba bakinnyi bageze mu Rwanda taliki 30 Mata 2022 basura ibikorwa bitandukanye. Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwabo taliki 02 Gicurasi 2022, basuye Pariki y’Ibirunga mu Karere ka Musanze aho barebye ingangi.

Nyuma  aba bakinnyi bahuye n’abakunzi b’ikipe ya PSG  ndetse n’abana baba mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG ribarizwa mu Karere ka Huye.  Iri shuri ryatagiye mu Gushyingo 2021 ririmo abana 171 mu bahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka 6 na 16.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 3, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE