Umuhanzikazi Gloria Bugie abona umubiri we atari urusengero rw’Imana

Umuhanzikazi Gloria Bugie abona umubiri we atari urusengero rw’Imana

Umuhanzikazi Gloria Bugie uri mu bagezweho mu gihugu cya Uganda yongeye kurikoroza ubwo yanyuranyaga n’ibyanditswe byera byo muri Bibiliya bivuga ko imibiri y’abantu ari insengero z’Uwiteka avuga ko kuri we atari ko bimeze.

Ni inyandiko zigaragaza neza inyigisho ya Pawulo Intumwa, zivuga ko abemera Kristo bafite Umwuka Wera ubatuyemo, bityo imibiri yabo ikaba ifatwa nk’insengero z’Imana, igomba kubahwa no gukoreshwa mu guhesha Imana icyubahiro.

Zimwe zigaragara mu ‘Abakorinto 3:16–17, handitse hati: “16 Mbese ntimuzi ko muri urusengero rw’Imana, kandi ko Umwuka w’Imana aba muri mwe? 17 Nihagira umuntu wangiza urusengero rw’Imana, Imana izamurimbura, kuko urusengero rw’Imana rwera, kandi ruri muri mwe.

Mu gihe mu 1 Abakorinto 6:19–20 hagira hati : “19 Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero za Mwuka Wera uba muri mwe, uwo mufite akomotse ku Mana, kandi ko mutari abanyu ubwanyu? 20 Kuko mwaguzwe igiciro kinini; nuko rero mujye muhimbaza Imana mu mibiri yanyu no mu myuka yanyu, kuko ari iby’Imana.

Ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Daily Mornitor, Buggie uherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzikazi mwiza mu Karere k’Afurika y’ Iburasirazuba 2025, mu bihembo bya ‘Zikomo Awards 2025’ yagaragaje ko umubiri we utari urusengero rw’Uwiteka nkuko bibiriya ibivuga.


Yagize ati: “Ntekereza ko umutima wanjye ari wo rusengero. Umubiri wanjye se? Oya! Ni umunyagitugu, ni umunyabyaha cyane.”

Uyu muhanzikazi yabajijwe niba adatinya ko iyo myumvire yakomeza kumukururira abanzi n’abamubona nabi avuga ko ntacyo bimubwiye.

Ati: “Sinzigera nisobanura ku bivugwa byose. Icyo wumvise cyose uzagifate uko ushaka, komeza ubyemere utyo cyangwa ubihakane. Sinzigera nsohoka ngo nisobanure keretse ari ikibazo kijyanye n’urukiko. Icyo ni cyo gihe cyonyine nishyira mu kwirwanaho, mbiseguyeho ariko sinzigera mbihindura.”

Bugie yakunze kunengwa n’abandi bahanzi ndetse n’a bamwe mu bafana bagaruka ku myambarire ye igaragaza imiterere ye n’ubwambure, gusa we avuga ko iyo nzira y’imyambarire yahisemo yamufunguriye imiryango mishya n’amahirwe y’akazi.

Ati: “Byaramfashije cyane mu bijyanye no kubona amasezerano yo kwamamaza, nk’ibirango by’imyambaro. Kubera ko nsanzwe ndi Umwamikazi w’ubwiza. Imana yampaye byose, kandi ndabishimira.”

Busingye Gloria umenyerewe nka Gloria Bugie mu muziki wa Uganda, imyambarire ye ikunze kutavugwaho rumwe, yaje guhura n’ikibazo cyo kwisanga mu nkiko ndetse tariki 5 Ugushyingo 2024 aranafungwa, kubera amashusho ye y’urukozasoni yari yagiye hanze, icyakora akaza kwiregura avuga ko yashyizwe hanze n’uwahoze ari umukunzi we waje gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu.

Uretse kuba akunze kugarukwaho kenshi, Bugie azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nyash, Tukilimu, Sagala yakoranye na A Pass n’izindi.

Gloria Bugie asanga umubiri we ukora ibyaha utaba urusengero rw’Imana
Bugie avuga ko ntawe azisobanuraho ku myambarire ye cyane ko yamuhesheje amahirwe y’akazi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25