Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize Kanseri y’urwagashya

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize Kanseri y’urwagashya

Umuhanzi Nyarwanda Burabyo Yvan wamenyekanye cyane nka Yvan Buravan kubera indirimbo ze zakunzwe mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga yitabye Imana azize Kanseri y’urwagashya mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 17 Kanama 2022.

Yvan Buravan apfuye agejeje ku myaka 27 y’amavuko, nyuma y’igihe kitari gito yari amaze arembejwe n’iyo kanseri ifata urwagashya yari arimo kuvurirwa mu Buhinde.

Itangazo ryagaragajwe n’abamuhagarariye mu muziki rigaragaza ko Yvan Buravan yatangiye kuremba nyuma yo kuririma indirimbo yise “Big time”, atangira kwivuza ku ya 2 Nyakanga muri uyu mwaka.

Yasubiye imuhira nyuma yo kumara icyumweru mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Icyo gihe Buravan akaba yaratangaje ko arimo gukira ariko biza gutangazwa nyuma ko yagiye muri Kenya gukomeza kwivuriza yo.

Kuva icyo gihe, ubuzima bwa Buravani bwakomeje kuzahara bituma abakunzi n’abafana bifatanya na we bamusengera aho kugira ngo bakomeze bavuge ku burwayi bwe mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kumara iminsi mike muri Kenya, Buravan yagarutse mu Rwanda mbere yo kurizwa indege ijya mu Buhinde mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama.

Abahanzi, abanyepolitiki, abafana n’abantu b’ingeri zose bamumenye bakomeje kugaragaza uburyo bashenguwe n’iyo nkuru y’inshamugongo ku musore wari akiri muto afite ahazaza heza hafite icyerekezo kizima.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25