Umuhanzi Yago yahunze

Umuhanzi Yago yahunze

Umuhanzi Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane nka Yago yatangaje ko yahunze biturutse ku gatsiko kashatse kumwica mu myaka Ine ishize nkuko yabigarutseho ku rubuga rwe rwa X.

Nubwo yatangaje ko yahunze kandi agahungira mu gihugu cya Uganda, yaciye amarenga ko atahunze kubera kwanga u Rwanda ahubwo ko ari abantu ku giti cyabo babiteye.

Ati: “Rwanda nkunda, nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka 4 ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe. Umutima wanjye urababaye cyane ariko ntumpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye mama arakubyarira, Uganda! nyakira.”

Yago yavuze ko ngo aho kuva mu buzima yava mu bo yise abarozi.

Yakomeje agira ati: “Ukuri kugomba gutsinda. Umuntu atotezwa imyaka 4 n’abantu bamwe abandi bakabakomera amashyi. Undi yavuga icyumweru kimwe bagashya ubwoba, ibikuba bigacika.

Mwantoteje imyaka 4 yose Isi yose iranyanga mumbeshyera kubera ubwoba bwanyu no gushaka kwikubira, muhagarare!”

Yago azwi cyane mu ndirimbo; Rata, Si Swing n’izindi ndirimbo. Yamenyekanye kandi nk’umunyamakuru aho yakoze ibiganiro bitandukanye kuri Radio Dix.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48