Umuhanzi Nyirinkindi afata gusezerana mu mategeko nk’ubukwe nyakuri

Umuhanzi Nyirinkindi afata gusezerana mu mategeko nk’ubukwe nyakuri
Imyiteguro irarimbanyije ku mpande zombi

Umuhanzi mu njyana gakondo Nyirinkindi wibanda ku ndirimbo z’umurindi yagaragaje ko yamaze gusezerana imbere y’amategeko avuga ko kuri we abifata nk’ubukwe nyakuri.

Nyiririnkindi yasezeranye n’umukunzi we Umuhoza Raïssa tariki 08 Mutarama 2026, mu Murenge wa Remera, imyiteguro y’ibindi birori ikaba irimbanyije ku mpande zombi.

Aganira n’Imvaho Nshya Nyirirnkindi yayigaragarije uko afata gusezerana imbere y’amategeko avuga ko akimara gukora iryo sezerano yumvise anezerewe cyane.

Ati: “Gusezerana mu mategeko ni ikintu gikomeye, iyo witegereje usanga ari bwo bukwe nyakuri kuko iyo umaze kubikora ujya mu muryango no mu rusengero, bigahabwa umugisha ariko kandi niyo mutumvikanye amategeko aba ari hafi akabakiranura mu gihe abandi bose baba baragiye.

Navuga ko ari rwo rufatiro rw’urugo kuko iyo Igihugu cyemeye ko mubana kandi umwana ari uw’Igihugu biba ari umugisha n’ababyeyi baba ari ab’Igihugu ntibakwima umwana wabo.”

Nyirinkindi akomeza avuga ko gushinga urugo atabifata nk’igikorwa cyo gukora uhubutse ahubwo gisaba ukwiyemeza kuko akenshi uba ugiye gutera ikirenge mu cy’abakubanjirije.

Ati: “Nemera ko hari ubuzima ba Data baba barabayeho rero babaratubyaye kugira ngo natwe tuzabyare abandi. Ni umwanya wo gufata inshingano kandi ukazifata udakina. Gutera iyo ntambwe ni ibyo kwishimira kuko hari urwego rumwe mvuyeho n’urwo ngezeho.”

Asabwe gusobanura umukunzi we mu magambo atatu Nyirinkindi yavuze ati: “Agira umuco, arubaha. Aranankunda ni umuntu mwaba muri kumwe ukumva ko ufite umwizerwa 100% byose ni byo nashingiyeho musaba ko yambera mutima w’urugo.”

Nyirinkindi azwi cyane mu ndirimbo zirimo Mutore Cyane, Mwarakoze Inkoranyi, Nzagaruka, Nkugabiye Urukundo, Kanyoni n’izindi.

Biteganyijwe ko indi mihango irimo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana bizaba taraiki 01 Gashyantare 2025.

Nyirinkindi agaragaza ko gushinga urugo ari ugufata inshingan
Nyirinkindi asanga gusezerana mu mategeko bishatse ibindi birori byose byo gushinga urugo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25