Umuhanzi Niyo Bosco na Mukamisha bakoze ubukwe

Umuhanzi Niyo Bosco na Mukamisha bakoze ubukwe

Umuhanzi Niyo Bosco yasezeranye n’umukunzi we Mukamisha Irene batangira urugendo rwo kubaka umuryango.

Ni ibirori byabanzirijwe n’imisango yo gusaba no gukwa byose byabaye kuri uyu wa 16 Mutarama 2026, bubera mu busitani bwa ‘Kaleb Garden’ buherereye ku musozi wa Rebero.

Umubano w’aba bombi wahawe umugisha imbere y’Imana biyoborwa n’umushumba w’itorero Iriba ry’Agakiza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzikazi Bwiza, Nyambo Jesca, Nana uzwi muri sinema n’abandi bose bari bagaragiye Niyo Bosco.

Ubukwe bwa Niyo Bosco na Mukamisha byasusurukijwe na Munganyinka Alouette wafatanyije n’izindi ndirimbo Intore bungikanyaga amajwi abatumiwe bakizihirwa.

Urugendo rwo kwitegura kurushinga rwatangiye rw’abo bombi, tariki 17 Nzeri 2025, ubwo Niyo Bosco yambikaga umukunzi we, impeta y’urukundo akamusaba kumubera mutima w’urugo undi na we agahita amwemerera.

Niyo Bosco yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo izo kuramya no guhimbaza Imana n’izisanzwe zirimo “Ubigenza Ute? Ibanga, Dady God n’izindi nyinshi.

Niyo Bosco n’umukunzi we bashagawe n’ababyeyi basengewe
Ni ibirori byabanjirijwe no gusaba no gukwa
Ni ibirori byabanjirijwe no gusaba no gukwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25