Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Umuhanzi Kitoko yageze mu Rwanda atangaza ko yari akumbuye abafana be

Umuhanzi Kitoko yageze mu Rwanda atangaza ko yari akumbuye abafana be

Umuhanzi Kitoko Bibarwa uri mu bakoze ku marangamutima y’abakunzi b’umuziki mu Rwanda yageze mu Rwanda aho avuga ko yari akumbuye gutaramira abafana be.

Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana saa moya zo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 09 Ugushyingo 2025, yakirwa n’itangazamakuru na bamwe bo mu muryango we ndetse n’umwe mu nshuti ze cyane Kamayirese Jean D’Amour.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Kitoko yavuze ko yishimiye kuza bwa mbere n’indege ya RwandaAir by’umwihariko serivisi nziza yabonanye iyi sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere.

Yagize ati: “Sindibuvuge byinshi kubera amarangamutima ariko nanyuzwe cyane n’uko banyakiriye nahawe serivise nziza cyane na RwandaAir.”

Ubwo yari abajijwe icyo yari akumbuye mu Rwanda, Kitoko yavuze ko yari akumbuye abantu.

Ati: “Narinkumbuye abantu, umuziki kuririmba ndirimbira imbaga y’abantu benshi n’utundi tuntu dutandukanye.”

Mu kanya bampaye amazi, mpita nibuka ibintu byinshi mbona ko hari ibyo nkimbuye bimwe ntanazi.”

Kitoko uvuga ko akumbuye gutaramira imbere y’abakunzi b’umuziki we by’umwuhariko ku ivuko avuga ko ari nk’umugisha kuba azahita atarama mu gitaramo cya Davido giteganyijwe tariki 05 Ukuboza 2025, Kandi yiteguye kubataramira.

Kitoko yerekeje mu Bwongereza kuwa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza. Yaje kugaruka mu Rwanda tariki 12 Nyakanga 2017 azanywe no gutanga umusanzu we mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora yabaye muri uwo mwaka.

Kitoko yakunzwe anamenyekana mu ndirimbo nka Rurabo, Ikiragi, Agakecuru, Mama n’izindi zakunzwe n’abatari bake.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 11
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 16
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 16
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 17
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 20