Umuhanzi Bien-Aimé yanenze uko urwego rw’umuziki rwa Uganda rukora

Umuhanzi Bien-Aimé yanenze uko urwego rw’umuziki rwa Uganda rukora

Umuhanzi wo muri Kenya, Bien-Aimé Baraza yanenze uburyo urwego rw’umuziki rwa Uganda ruteye bituma abahanzi batagira inyota yo kwagura ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga, kuko bashobora kubaho neza babikesha indirimbo imwe yakunzwe imbere mu gihugu.

Uyu muhanzi yavuze ibi mu kiganiro cya Podcast yagize tariki 29 Nyakanga 2026, aho yasobanuye ko muri Uganda indirimbo imwe ishobora gutuma umuhanzi azenguruka igihugu cyose akora ibitaramo kandi akinjiza amafaranga ahagije.

Yagize ati: “Muri Uganda, indirimbo imwe yakunzwe ishobora gutuma umuhanzi azenguruka igihugu cyose akora ibitaramo. Ugomba muri Uganda kugira ngo usobanukirwe uko iyo gahunda ikora.”

Agereranya na Kenya, Bien-Aimé yavuze ko abahanzi baho bahita barangiza amahirwe yo gutaramira mu mijyi minini nka Nairobi, Mombasa na Kisumu, bikabasunikira gushaka isoko no kwagura ibikorwa byabo mu bindi bihugu hakiri kare.

Uwo muhanzi avuga kandi ko nubwo uburyo bwo muri Uganda butuma abahanzi babaho neza imbere mu gihugu, bushobora no kubabuza gutekereza ku masoko manini yo muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Yanongeyeho ko umuziki wa Uganda usa n’uwabuze udushya, avuga ko kuba abahanzi bafite abakunzi babashyigikira imbere mu gihugu bituma batihutira guhanga indirimbo zabafasha kugera ku isoko mpuzamahanga.

Aya magambo ye yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu Banya-Uganda bemera ko urwego rw’umuziki rwabo rwishingikiriza cyane ku ndirimbo zikundwa imbere mu gihugu, mu gihe abandi bavuga ko iyo mikorere ifasha abahanzi kubona imibereho irambye mu gihugu gifite amahirwe make yo gukora ibitaramo mpuzamahanga.

Bien-Aimé yanenze uburyo abahanzi ba Uganda badashishikazwa no kwagura umuziki ku rwego mpuzamahanga
Bien Aime avuga ko muri Kenya bashishikazwa no kwagura umuziki ku isoko mpuzamahanga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25