Umuhanzi Alikiba yifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzi Alikiba yifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania akaba n’umwe mu banyabigwi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Ali Kiba, yifatanyije n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko Jenoside ikwiye kurwanywa ahantu hose ntizasubire ukundi.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga uyu muhanzi ufite abakunzi batari bake mu Rwanda uherutse no kuhataramira, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, yasangije abamukurikira ifoto y’umugore ushushanya uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imbere ye hari urumuri rw’icyizere, abahumuriza ko Jenoside itazasubira ukundi.

Yanditse ati: “Ntibizasubire ukundi, twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twibuke twiyubaka.”

Ali Kiba ni umwe mu bahanzi bagirana umubano mwiza n’u Rwanda ndetse bakundwa n’Abanyarwanda kuko mu mpera za 2025 yaje kubataramira, mu gitaramo cyari cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyari cyiswe ‘Kigali ishyushye’.

Ali Kiba ahumrije u Rwanda n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe hashize iminsi itanu hatangijwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho insanganyamatsiko igira iti: “Twibuke Twiyubaka”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25