Umugore yambariye ku dupfunyika 1,018 tw’urumogi ahekeraho umwana 

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 10, 2023
  • Hashize amezi 6
Image

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Ngororero yafashe umugore w’imyaka 23 y’amavuko, wari mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yambariye ku dupfunyika 1,018 tw’urumogi.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Rususa, Akagari ka Rususa, mu Murenge wa Ngororero, ku wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo ahagana saa sita z’amanywa, mu modoka itwara abagenzi (minibus) yavaga mu Karere ka Rubavu yerekeza i Muhanga. 

Superintendent of Police (SP) Solange Nyiraneza, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RCPO), yavuze ko gufatwa k’uyu mugore wari wambariye imyenda ku biyobyabwenge, kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.  

Yagize ati: “Nyuma yo guhabwa amakuru ko hari umugore utwaye ibiyobyabwenge mu modoka yari iturutse i Rubavu yerekezaga i Muhanga, hashyizwe bariyeri mu Mudugudu wa Rususa, mu gusaka iyo modoka, abapolisi basanga harimo umugore wafashe udupfunyika tw’urumogi 1,018 atuzengurutsa ku nda no mu mugongo akoresheje supaneti, imbere yambaye isengeri arenzaho umupira, arangije ahekeraho umwana, ni ko guhita atabwa muri yombi.”

Amaze gufatwa yavuze ko yari ajyanye urwo rumogi ku mukiliya uba mu Murenge wa Ngororero, mu Kagari ka Kazabe atazi amazina ye, ngo akaba yari yatumwe n’undi mucuruzi wo mu Murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu, wari bumwishyure ibihumbi 10Frw nyuma yo kurumushyikiriza, yanamutegeye.

Uwafashwe n’urumogi yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngororero, kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwamutumye n’uwo yari arushyiriye ngo na bo bafatwe.

SP Nyiraneza yongeye kuburira abantu bishora mu byaha cyane cyane mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kuko birangira bafashwe bagafungwa, anakangurira abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha by’umwihariko abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 10, 2023
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
UZABUMWANA JEAN PAUL says:
Ugushyingo 11, 2023 at 2:20 am

Igitondo kiza….
Inzego zumutekano ziri maso pe!
Abaturage bagenzi bacu na bo ni abo gushimwa ,kubera ko bashyize imbere ineza y’ abanyarwanda bagenzi babo
Biranshimishije byintangarugero✅✅✅

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE