Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yasuye u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yasuye u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique CGS Admiral Joaquim Mangrasse, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ku Birindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda.

Bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye bw’u Rwanda na Mozambique mu kurwanya iterabwoba no guhashya burundu ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho guteza imbere umubano w’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

Admiral Mangrasse amaze gusura Ibirindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda n’icyicaro cya Minisiteri y’Ingabo, yavuze ko ibiganiro yagiranye n’abayobozi byibanze ku bufatanye bukomeje bugamije kurwanya iterabwoba.

Ati: “Twaganiriye ku mikoranire ikomeje aho duhuza imbaraga mu kurwanya iterabwoba, bikaba bishimangira uko itwiyemeje kiudatezuka kugeza dugeze ku ntsinzi.

Ibiganiro byacu byagarutse ku ngingo zitandukanye, by’umwihariko byibanda ku mahugurwa, imyitozo ihuriweho ndetse n’uburyo buteguwe neza bwo guhangana n’umwanzi duhuriyeho, ari ryo terabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.”

Admiral Mangrasse  yazanye n’itsinda muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, mu gihe inzego z’umutekano z’ibihugu zombi zikomeje kwimakaza ubutwererane binyuze mu kurushaho kwimakaza umutekano no guhangana n’imbogamizi zihuriweho n’ibihugu byombi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22