Umudipolomate wa EU afungiye muri Irani ashinjwa kunekera Isiraheli

Umudipolomate wa EU afungiye muri Irani ashinjwa kunekera Isiraheli

Ubuyobozi bwa Irani bwatatangiye kuburanisha Umudiplomate w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) Johan Floderus, ushinjwa kunekera igihugu cya Isiraheli, ufatwa nk’umwanzi ukomeye wa Irani.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza, ni bwo abacamanza ba Irani bagaragaje ko abayobozi ba Irani bashinja uyu Mudipolomate ukomoka muri Suwede kuba maneko wa Isiraheli.

Abacamanza bategetse ko afungirwa muri gereza ya Tehran, iminsi irenga 600. Kandi ko yifatanyije n’umwanzi ukomeye kugira ngo yangize Repubulika ya Kiyisilamu yab Irani.

Ibiro by’Ubucamanza Mizan Online byagize biti: “Johan Floderus arashinjwa byinshi birimo kurwanya umutekano w’igihugu, ubufatanye bukomeye bw’ubutasi n’ubutegetsi bw’abaziyoniste ndetse na ruswa”.

Ruswa ni kimwe mu byaha bikomeye muri Irani kuko kimwe mu bihano byayo harimo n’urupfu.

Ubushinjacyaha bwagize buti: “Uregwa yagize uruhare runini mu kurwanya Repubulika ya Kiyisilamu ya Irani mu rwego rwo gukusanya amakuru ku nyungu z’ubutegetsi bw’abaziyoniste mu buryo bw’imishinga yo guhirika ubutegetsi.”

Mu cyumweru gishize, Umuyobozi wa Politiki y’ububanyi n’amahanga muri EU, Josep Borrell, yasabye ko uyu Mudipolomate wa Suwede yarekurwa bidatinze, avuga ko “nta mpamvu n’imwe yatuma Johan Floderus afungwa.”

Floderus w’imyaka 33, ukora muri dipolomasi EU yatawe muri yombi ku ya 17 Mata 2022, ku kibuga cy’indege cya Tehran ubwo yari avuye mu rugendo mu mahanga, akaba afungiye muri gereza ya Evin ya Tehran.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Suwede Tobias Billstrom, yatangaje ko ku wa Gatandatu ari bwo  urubanza rwatangiriye muri Irani, avuga ko nta shingiro na rimwe ryatuma Johan Floderus afungwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22