Ukraine: Abantu icyenda bahitanywe n’igitero u Burusiya bwagabye mu burengerazuba

Ukraine: Abantu icyenda bahitanywe n’igitero u Burusiya bwagabye mu burengerazuba

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo, Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko abantu icyenda baguye mu gitero cy’indege z’u Burusiya i Ternopil, mu burengerazuba bwa Ukraine, ndetse hanagangirika ibikorwa remezo by’ingufu n’iby’ubwikorezi.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati: “I Ternopil, inyubako z’amagorofa icyenda zarashweho (…), abantu benshi barakomeretse kandi  abantu icyenda bahasiga ubuzima.”

Yongeyeho ati: “Ibikorwa remezo byacu by’ingufu mu karere ka Ivano-Frankivsk nabyo byagabweho ibitero. Abantu batatu komeretse, barimo abana babiri. Mu karere ka Lviv, ibikorwa remezo by’ingenzi n’ibigo by’ingufu byibasiriwe n’ibitero hanakomereka umuntu umwe mu karere ka Donetsk. Uduce twa Kyiv, Mykolaiv, Cherkasy, Chernihiv, na Dnipro na two twagabweho ibitero.”

Mu turere twinshi twacu, hari gukorwa akazi ko gukemura ibibazo nyuma y’igitero cy’u Burusiya. Byemejwe ko u Burusiya bwateye buykoresheje indege zitagira abapilote zirenga 470 n’ibisasu 48 by’ubwoko butandukanye kuri Ukraine mu ijoro rimwe.

Igitero cyose cy’ubugizi bwa nabi kibangamira ubuzima kigaragaza ko igitutu ku Burusiya kidahagije. Ibihano n’ubufasha bufatika kuri Ukraine bishobora guhindura ibi.

Icyihutirwa kurusha ibindi ni uguhangana n’ibisasu byo mu kirere, ubushobozi bwo kongera indege zacu z’intambara, no gukora indege zitagira abapilote kugira ngo turinde ubuzima bw’abantu.

U Burusiya bugomba kubazwa ibikorwa byabwo, kandi tugomba gukomeza kwibanda ku kintu cyose kidukomeza kandi kikadufasha kurasa ibisasu byo mu Burusiya, kugenzura indege zitagira abapilote z’u Burusiya no guhagarika ibitero.

Perezida Zelensky yahumurije imiryango yabuze ababo, anashimira buri wese ku Isi urimo kugira ubufasha atanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42