Uganda: Perezida Museveni ashinja  Loni guhembera iterabwoba

Uganda: Perezida Museveni ashinja  Loni guhembera iterabwoba

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, arashinja Umuryango w’Abibumbye guhembera iterabwoba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), no guteza akaduruvayo mu bihugu byinshi byo mu karere ka Sahel.

The East African yanditse ko kuri uyu wa 15 Ugushyingo, ari bwo Museveni yavuze ko umutekano muke uri mu bihugu by’Afurika uhemberwa n’abiyita ko bawubungabunga. 

Ati: “Igice cy’iterabwoba muri Afurika ryaremwe kandi ribungabunzwe na bamwe mu bagerageza kwigira abarinzi b’Isi. 

Akaduruvayo  muri Libiya no mu bihugu bidukikije n’ibya Sahel (Mali, Burkina Faso, Niger, Nijeriya, Tchad n’ahandi) byatewe na bamwe muri aba barinzi.

Umushinga wo guhembera iterabwoba mu Burasirazuba bwa Congo mu myaka 20 ishize, ibyo byose byatewe na Loni kandi igenzurwa na bamwe mu biyambitse isura yo guharanira demokarasi, ari rwo urwo rwego rukora nk’Akanama gashinzwe umutekano”.

Museveni yavuze ko bitangaje kubona Loni ishobora kugenzura no kubana n’abicanyi bo muri Congo n’abashaka guhungabanya umutekano wa Uganda bari  mu Burasirazuba bwa Congo mu myaka 20 ishize kandi nta kibazo bafite.

Ati: ”Baremye  umwanya ngo ubwoko bwose bw’ingurube z’imitwe irimo ubusa kugira ngo zikusanye, zibe umutungo wa Congo, zice abaturage ba Congo kandi rimwe na rimwe zica n’Abagande ndetse zikanahungabanya ejo hazaza h’ubukungu bw’abaturage bo mu biyaga bigari”. 

Museveni yavuze ko agiye gushyira hamwe ingufu   na Guverinoma ya Congo bahashye  burundu ingabo za ADF zishinjwa ibitero byinshi mu bihugu byombi.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48