Uganda: Kasita yavugishije benshi aha umwana we ubutaka 

Uganda: Kasita yavugishije benshi aha umwana we ubutaka 

Umuhanzikazi wo muri Uganda Karole Kasita yatumye abantu bacika ururondogoro nyuma yo guha umwana we impano y’ubutaka ku isabukuru ye y’imyaka itatu, avuga icyo gitekerezo yagikuye ku munyamideri Zari Hassan.

Kasita yibarutse umwana w’umuhungu tariki 4 Mutarama 2023, mu Bitaro bya Kampala, bivuze ko yijuje imyaka itatu tariki 4 Mutarama 2026.

Mu buryo butunguranye kandi butangaje asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko umwana we yita King yujuje imyaka itatu, yahisemo kumuha impano y’ubutaka aho kumutegurira ibirori bihenze, yahisemo kumuha igice cy’ubutaka.

Mu magambo yuje amarangamutima yasangije abamukurikira ko umwana we atuje bityo adakunda ibintu by’igitutu no kugaragarizwa ko yitaweho cyane.

Yagize ati: “Ndibuka umunsi dufata aya mashusho twagaragaraga nk’abitaye cyane ku munsi wawe ariko wowe wagaragaraga nk’uwaturambiwe, uranarira binyereka ko ibyo buntu atari ibyawe,  wuzuye ubwami kandi uri we nyir’izina, uri Umwami. Isabukuru nziza y’imyaka itatu, Imana ishimwe kubw’impano y’ubuzima yaguhaye.” 

Muri ubwo butumwa, Kasita akomeza avuga ko hari ikintu yigiye kuri Zari Hassan, ahitamo gushora imari mu hazaza h’umwana we aho kumutegurira ibirori bihenze by’isabukuru y’amavuko.

Ati: “Hari ikintu cyiza nigiye kuri Zari, ntibikiri ngombwa ko nagutegurira ibirori bihenze by’isabukuru y’amavuko ahubwo nakugiriye ubutaka kugira ngo nagure Ingoma yawe.”

Hari amakuru avuga ko Karole Kasita yaba yarabyaranye n’umuraperi Frank Mukiisa uzwi cyane ku izina rya Feffe Bussi gusa bombi nta n’umwe wigeze agira icyo abivugaho.

Umuhanzi Kasita azwi kandi yakunzwe mu ndirimbo zirimo You, Go, Tubiddemu yafatanyije na Eddy Kenzo, Chekecha yasubiyemo n’izindi.

Kasita yifurije isabukuru umwana ww amugurira ikibanza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25