Uganda: Bobi Wine yongeye gufungirwa iwe

Uganda: Bobi Wine yongeye gufungirwa iwe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mutarama 2024, umuhanzi akaba umunyapoliki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Bobi Wine, afungiwe mu rugo iwe n’igipolisi cya Uganda nyuma yo kugota urugo rwe.

Bobi Wine yategetswe kuguma mu rugo kuko ashinjwa kuba yateganyaga imyigaragambyo.

Byavuga ko Bobi Wine yashakaga kwigaragambya yamagana ubukene bwugarije igihugu cye, we  n’abayoboke be bakirara mu mihanga mu gihe Uganda yakiriye Inama ikomeye muri uku kwezi.

Bobi Wine yatangaje kuri X ko abapolisi n’abasirikare baje bakamugotera mu rugo iwe mu gace ka Magere mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Uganda Kampala, ndetse bakamutegeka  kudasohoka.

Ati: “Igihiriri cy’abasirikare n’abapolisi baje bagota urugo rwanjye maze njye n’abanjye badufungura mu nzu, ariko imyigaragambyo turayikomeje.”

Bibi yongeyeho ati:” Mufungure imfungwa! Murekure abanyapolitiki bafunze! Muhe ubwigenge Uganda!”

Bibo Wine ubusanzwe amazina ye nyakuri yitwa Robert Kyagulanyi; yahanganye mu matora ya 2021 na Perezida Museveni wa Uganda, akaba ahora amusaba guhagarika icyo yita kuyoboza abantu inkoni y’icyuma.

Ni mu gihe Kizza Besigye na we wigeze kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko na we yabujijwe n’inzego z’umutekano gusohoka iwe.

Ku rukuta rwe rwa X yagize ati: “Turashaka ibyiza. Ni mukore ibyo mushoboye, aho muri hose, mukoreshe ibyo mufite byose, kugira ngo mugaragaze ibintu byose bibahangayikishije muri iyi minsi.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22