Uganda: Ava Peace yahakanye ibyo kwanga gukorana indirimbo na Sheebah Karungi

Uganda: Ava Peace yahakanye ibyo kwanga gukorana indirimbo na Sheebah Karungi

Umuhanzi Ava Peace wo muri Uganda yamaganye amakuru amaze iminsi akwirakwira avuga ko yaba yaranze gukorana indirimbo na Sheebah Karungi kubera ko yinjiye mu itsinda ry’ubujyanama rya Team No Sleep (TNS), ryahoze rikorana na Sheebah, agamije kumusimbura.

Yagiye mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zo muri Uganda ku wa 9 Kamena 2026, ubwo yabazwaga ku makuru avuga ko adashishikajwe no gukorana indirimbo na Sheebah Karungi.

Yagize ati: “Ntabwo ari byo. Sinakwanga gukorana indirimbo na Sheebah Karungi. Ni ikintu nakwemera nta gutekereza kabiri. Byaba ari ibintu byiza cyane ndamutse mbonye amahirwe yo gukorana na we.”

Ava Peace yavuze kandi ko ibimuvugwaho byo kuba yarinjiye muri TNS agamije gusimbura Sheebah Karungi nta shingiro bifite.

Yagize ati: “Ibyo si byo. Ntabwo ndi umusimbura wa Sheebah. Ntibikwiye ko ngereranywa na we kuko buri umwe muri twe akora umuziki we mu buryo bwe.”

Amakuru y’itandukana rya Sheebah Karungi na Team No Sleep (TNS) ya Jeff Kiwa yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku wa 9 Ukuboza 2021. Icyo gihe byatangajwe ko Sheebah agiye gukomeza urugendo rwe rwa muzika nk’umuhanzi wigenga nyuma y’imyaka 10 yari amaze akorana n’iri tsinda.

Mu Ugushyingo 2023, Ava Peace na we yatangiye gukorana na Team No Sleep (TNS) ya Jeff Kiwa nyuma yo gutandukana n’ubuyobozi bwa Mudra. Kuva icyo gihe, Jeff Kiwa yatangiye kumufasha mu guteza imbere umuziki we.

Ibi ni byo byatumye bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro muri Uganda bavuga ko gukorana hagati ya Ava Peace na Sheebah Karungi bishobora kutoroha, bakeka ko Ava Peace yaba yaragiye muri TNS asimbura Sheebah. Gusa uyu muhanzikazi yavuze ko ibyo ari ibitekerezo bidafite ishingiro, ashimangira ko yiteguye gukorana na Sheebah igihe cyose haboneka umushinga ubahuza.

Ava Peace avuga gukorana indirimbo na Sheebah Karungi yaba ari amahirwe kuri we
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25