Uganda:  Abarimu barenga 1000 bamaze gupfa kuva mu 2021

Uganda:  Abarimu barenga 1000 bamaze gupfa kuva mu 2021

Kuva mu mwaka wa 2021 kugeza 2023, Uganda imaze gutakaza nibura abarimu 1 278 kubera indwara zitandukanye zituruka ku buzima bubi ndetse n’impanuka.

The East African yanditse ko mu nyandiko yashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga bw’Ihuriro ry’abarimu bo muri Uganda (Uganda National Teachers Union, UNATU) ivuga ko izi mfu zasize icyuho mu mwuga wo kwigisha.

Mu nama yabereye i Kampala muri iki cyumweru, umuyobozi wa UNATU Zadock Tumuhimbise, yavuze ko iyi mibare ihangayikishije.

Ati: “Iyi ni imibare ihangayikishije, kandi tugomba kwibanda ku gihitana ubuzima bwa bagenzi bacu tukabiha umurongo”.

Yongeyeho ko hari abandi barimu bapfuye bazize imihangayiko yatewe nuko byinshi mu byifuzo byabo bitubahirijwe.

Umuyobozi wungirije wa UNATU, Katakwi Santus Okot avuga ko atewe ubwoba n’izi mfu kuko bizatera icyuho cy’abarimu muri Uganda.

Ati: “Guverinoma isa nk’aho itazi ko Uganda ishobora kuzahura  n’ikibazo cyo kubura abarimu mu 2025. Reka tubibamenyeshe ubu”.

UNATU ivuga ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo, abarimu 356 bamaze gupfa, 272 muri bo ari abagabo.

Intumwa yaturutse ku ishami rya Lubaga, Bwana Nobert Opira, avuga ko uyu mubare w’imfu uteye ubwoba kandi ahanini biterwa n’akababaro gaturuka mu mibereho mibi.

Yavuze ko amafaranga umwarimu yinjiza ntaho ahuriye n’imibereho muri Uganda.

Ati: “Tugomba gutera inkunga uburezi bw’abana bacu kimwe n’ibindi bikorwa”.

Mu 2021, mu barimu 490 bapfuye, 126 muri bo bari abagore. Mu 2022, abarimu bagera kuri 432 bapfuye, 104 muri bo bari abagore.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49