Uko ubwiza n’isuku bya Kigali byahogoje umunyarwenya Dr. Okello

Uko ubwiza n’isuku bya Kigali byahogoje umunyarwenya  Dr. Okello

Umunyarwenya wo mu gihugu cya Uganda Dr Hillary Okello yagaragaje uko atajya amenyera ubwiza bugendana n’isuku birangwa mu mujyi wa Kigali ndetse ko bibatera kwitwararika iyo suku igihe bari mu Rwanda.

Dr Okello ni umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane baturutse mu bihugu by’amahanga mu bitaramo by’urwenya GEN-Z Comedy.

Ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyo mu ijoro ry’itariki 27 Ugushyingo 2025, uwo munyarwenya Dr Okello yatangaje ko atajya amenyera ubwiza bw’umujyi wa Kigali.

Yagize ati :” Buri gihe ubwiza bw’Umujyi wa Kigali buriyongera, uko uwusize uza usanga warabaye mwiza kurushaho. Imihanda yuzuyemo isuku kandi itekanye.”

Mwa bantu mwe iyi Kigali idushyira ku gitutu.Iyo wayijemo uri umunya-Uganda! umara kunywa amazi ukagumana icupa ukirinda kurita aho ubonye ukaryoherwa no gutembera muri iyo suku ariko bikarangira usubiye iyo wavuye, ukigera ku kibuga cy’indega cya Intebe ugahita uhata icupa wari ufite.”

Uyu munyarwenya akomeza agaragaza uburyo isuku yo mu Rwanda imunyura ikanatuma yumva yahagaruka kenshi.

Uretse Okello wasekeje abatari bake abandi banyarwenya bafatanyije na we barimo Pirate, Mitsi, Inkirigito Clement Muhinde n’abandi bose batumye abitabiriye babasha kwidagadura.

Dr Okello ari mu gahunda yo kuzenguraka mu bihugu bitandukanye aho azaba ajyanwa no gutaramira abakunzi be mu rwego rwo kubafasha gusoza neza umwaka wa 2025.

Biteganyijwe ko nyuma yo gutaramira i Kigali Dr Okello azakomereza mu bitaramo muri Sudan y’Epfo na Zimbabwe byose akazabitaramiramo mu Ukuboza 2025. Sudan y’Epfo azahataramira tariki 06 Ukuboza 2025 mu gihe ku wa 20 Ukuboza 2025 azataramira muri Zimbabwe.

Dr Hilary Okello yaherukaga mu Rwanda tariki ya 06 Gashyantare 2025 na bwo yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy.

Dr Okello yasekeje abantu barishima
Umunyarwenya uzwi nka Umushumba na we yari yacyereye guha ibyishimo abamukunda
Dr Okello anyurwa n’ubwiza buhebuje bwa Kigali

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25