Ubushinwa buravugwaho guha akazi abahoze mu ngabo z’Uburayi n’Amerika

Ubushinwa buravugwaho guha akazi abahoze mu ngabo z’Uburayi n’Amerika

Igisirikare cy’Ubushinwa kigaragara nk’ikirimo kongera umubare abapilote b’indege za gisirikare bakomoka ku mugabane w’Uburayi n’Amerika.

Kirifashisha amayeri akomeye kigamije kwigarurira ubuhanga bw’abakomoka muri ibi bihugu.

Leta zunze ubumwe z’Amerika na zimwe mu nshuti zayo za hafi cyane bafatanyije mu by’ubutasi, batanze imbuzi ko igisirikare cy’Ubushinwa kirimo gukoresha ibigo byigenga n’ibigo bikora akazi ko gushakisha abantu bafite ubumenyi no kubarangira ibindi bigo.

Abo baha akazi ni abapilote bakomoka mu Burayi n’Amerika batazi isano ibyo bigo bagiye gukorera bifitanye n’igisirikare cy’Ubushinwa bakazajya kubimenya barakererewe.

Leta zunze ubumwe z’Amerika na zimwe mu nshuti zayo za hafi cyane bafatanyije mu by’ubutasi baravuga ko ibi byose bigamije kugira ngo Ubushinwa bushobore gutoza abantu babwo ba kavukire kandi bushobore no kurahura ubwenge bw’imikorere y’ingabo zirwanira mu kirere zo mu bihugu by’Uburayi n’Amerika bityo umwitangirizwa ibi bihugu byari bifite ku bushinwa ube utaye gaciro.

Icyegeranyo cyatanzwe n’Amerika, Ubwongereza, Canada, Ositiraliya na Nouvelle Zelande bise ‘Five Eyes’ cyangwa amaso atanu ugenekereje mu Kinyarwanda kiravuga ko ingabo z’Ubushinwa zikoresha ibigo byigenga bikorera muri Afurika y’Epfo gushakisha abo bapilote kandi bikabahemba akayabo k’amafaranga

Ubundi buryo bwo kubashakisha harimo gukoresha abaziranye na bo, abakoranye na bo, cyangwa imbuga zishakirwaho akazi kuri Murandasi. Iki cyegeranyo kivuga ko isano ibi bigo bigirana n’Ubushinwa akenshi iba yihishe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  2. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  3. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  4. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47
  5. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36