Ubushinjacyaha bugiye kujuririra icyemezo cy’urukiko rwagize umwere Twagirayezu

Ubushinjacyaha bugiye kujuririra icyemezo cy’urukiko rwagize umwere Twagirayezu

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA) bwatangaje ko bugiye kujuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko, ku wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2024 cyo kurekura Twagirayezu Wenceslas wari ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside nyuma yo kumugira umwere.

Ku wa Kane, ni bwo Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwagize umwere Wenceslas Twagirayezu woherejwe na Denmark mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko, Ubushinjacyaha Bukuru bwashyize ahagaragara itangazo rishimangira ko bugiye kujuririra icyo cyemezo.

Iryo tangazo riragira riti: “Ntabwo twanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko…”

NPPA yongeyeho ko izajuririra icyo cyemezo cy’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi kimugira umwere kandi haratanzwe ibihamya by’uko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twagirayezu w’imyaka 56 ashinjwa kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Rwerere, ubu ni mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Yaje kuburanishirizwa mu Rwanda nyuma yo koherezwa n’igihugu cya Denmark mu kwezi k’Ukuboza kwa 2018.

Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwahanaguyeho Twagirayezu ibyaha birimo icyaha cya Jenoside n’ibindi, rutegeka ko ahita arekurwa.

Ubushinjacyaha bwamuregaga ko yakoreye ibyaha birimo ibya Jenoside  ahantu hatandukanye mu Karere ka Rubavu, bukaba bwamusabiraga  igifungo cya burundu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49