Uburusiya bwiteguye kurwana mu gihe cy’ubukonje

Uburusiya bwiteguye kurwana mu gihe cy’ubukonje

Ministeri y’ingabo y’u Bwongereza mu cyegeranyo isohora buri munsi gikubiyemo amakuru y’ubutasi ku ntambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, ejo ku cyumweru yatangaje ko u Burusiya bumaze igihe bwigwizaho ibisasu byo mu bwoko bwa misile biraswa n’indege ziri mu kirere.

Icyo cyegeranyo kivuga ko u Burusiya bubyegeranya mu rwego rwo kugira ngo buzabikoreshe mu ntambara muri iki gihe cy’ubukonje bukabije.

Ibi bisasu byakoreshejwe tariki 7 z’uku kwezi mu bitero byagabwe i Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine.

Ministeri y’ingabo y’u Bwongereza ivuga ko byari bigamije gushegesha amasoko atanga ingufu z’amashanyarazi ariko ibyegeranyo by’ibanze byerekana ko Ukraine yashoboye gushwanyuriza mu kirere byinshi muri byo.

Bigaragara ko ibyahaguye byangije ibintu bike nkuko iki cyegeranyo cya Ministeri y’Ingabo y’u Bwongereza kibitangaza. Gusa kivuga ko hari umusivili umwe byahitanye.

Hagati aho, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine aragirira uruzinduko rwe rwa mbere muri Amerika y’Epfo. Bitegenyijwe ko yitabira ibirori by’irahira rya Perezida mushya wa Argentine, Javier Milei.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22