U Rwanda rwinjiye mu Muryango ASECNA wimakaza umutekano w’ingendo z’indege

U Rwanda rwinjiye mu Muryango ASECNA wimakaza umutekano w’ingendo z’indege

Kuri uyu wa Kane taliki ya 28 Ukuboza 2023, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano arwinjiza mu Muryango Uharanira Umutekano w’Ingendo zo mu Kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA) no kwakira icyicaro gikuru cyawo.

Ayo masezerano atumye u Rwanda ruba igihugu gishya cyinjiye muri uyu muryango yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, n’Umuyobozi wa ASECNA Mohamed Moussa.

Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko kwinjira muri uyu muryango bijyanye n’Icyerekezo 2063 cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu birebana no gushyiraho isoko rusange mu birebana n’ubwikorezi bwo mu Kirere (SAATM).

SAATM ni umushinga ufite gahunda y’iterambere igamije gufungura ikirere cy’ibihugu by’Afurika ku ngendo z’indege za gisivili, mu rwego rwo kurushaho kukibyaza amahirwe mu nyungu z’Abanyafurika.

Abakuru b’Ibihugu by’Afurika bemeranyijwe ko urwo rugendo ruzagerwaho binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ryihuse ry’Umwanzuro wa Yamoussoukro wasinywe mu mwaka wa 1999.

Bijyanye n’icyo cyerekezo, kuba u Rwanda rwinjiye muri ASECNA nk’Umuryango Mugari ugira uruhare kwimakaza umutekano w’ingendo zo mu kirere bizarufasha kwimakaza umutekano w’ingendo z’indege no gukomeza gufungurira ikirere cy’u Rwanda indege ziturutse mu bice bitandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42