Perezida Kagame yemereye ikiruhuko cy’izabukuru abasirikare 1 443 barimo Abajenerali 3

Perezida Kagame yemereye ikiruhuko cy’izabukuru abasirikare 1 443 barimo Abajenerali 3

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yemeje ikiruhuko cy’izabukuru cy’abasirikare 1 443, barimo abafite ipeti rya General, ari bo Maj. Gen. Emmanuel Bayingana, Maj. Gen. Vincent Gatama na Brig. Gen. Albert Rugambwa.

Muri abo kandi harimo ba Ofisiye Ofisiye Bakuru 74, ba Ofisiye Bato 78 n’abandi 1 288 bafite amapeti atandukanye.

Gen. Maj. Emmanuel Bayingana yigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Ingabo ndetse aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel.

Gen. Maj. Vincent Gatama aherutse kuva mu butumwa bw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado aho yari umuhuzabikorwa wazo. Yigeze no kuyobora kandi Diviziyo ya Kane mu Ngabo z’u Rwanda.

Brig. Gen. Albert Rugambwa we yigeze kuyoboraga ingabo z’u Rwanda zikorera mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Brig. Gen. Albert Rugambwa mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Maj. Gen. Emmanuel Bayingana na we yamerewe mu kiruhuko cy’izabukuru
Maj. Gen. Vincent Gatama mu bemerewe ikiruhuko cy’izabukuru
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13