Perezida Kagame yemereye ikiruhuko cy’izabukuru abasirikare 1 443 barimo Abajenerali 3

Perezida Kagame yemereye ikiruhuko cy’izabukuru abasirikare 1 443 barimo Abajenerali 3

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yemeje ikiruhuko cy’izabukuru cy’abasirikare 1 443, barimo abafite ipeti rya General, ari bo Maj. Gen. Emmanuel Bayingana, Maj. Gen. Vincent Gatama na Brig. Gen. Albert Rugambwa.

Muri abo kandi harimo ba Ofisiye Ofisiye Bakuru 74, ba Ofisiye Bato 78 n’abandi 1 288 bafite amapeti atandukanye.

Gen. Maj. Emmanuel Bayingana yigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Ingabo ndetse aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel.

Gen. Maj. Vincent Gatama aherutse kuva mu butumwa bw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado aho yari umuhuzabikorwa wazo. Yigeze no kuyobora kandi Diviziyo ya Kane mu Ngabo z’u Rwanda.

Brig. Gen. Albert Rugambwa we yigeze kuyoboraga ingabo z’u Rwanda zikorera mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Brig. Gen. Albert Rugambwa mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Maj. Gen. Emmanuel Bayingana na we yamerewe mu kiruhuko cy’izabukuru
Maj. Gen. Vincent Gatama mu bemerewe ikiruhuko cy’izabukuru
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25