U Rwanda rwifatanyije na Canada kwibuka abasirikare bitangiye Igihugu
Tariki ya 11 Ugushyingo buri mwaka, abaturage ba Canada bafatanya n’abahoze ku rugamba kwibuka abasirikare bose baguye ku murimo wo kurinda igihugu cyabo no guharanira amahoro ku Isi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2023, uwo munsi wizihijwe ku nshuro ya 92 mu birori byabereye mu Mujyi wa Ottawa ku rwego rw’Igihugu, aho u Rwanda rwahagarariwe n’Ambasaderi warwo muri Canada Higiro Prosper.
Ambasade y’u Rwanda muri Canada yatangaje ko Amb. Higiro ari mu banyacyubahiro bashyize indabyo ku Rwibutso rw’Igihugu rw’Intambara ruherereye i Ottawa kuri uwo munsi.
Ibiro by’Ambasade y’u Rwanda byagize biti: “Duhaye icyubahiro intwari za Canada bakoreye n’abakomeje gukorera igihugu cyabo.”
Uyu muhango witabiriwe n’abahoze ari abasirikare mu Ngabo za Canada, abayobozi bakuru muri Guverinoma, abasirikare bakiri mu murimo na ba nyiri imiryango y’abaguye ku rugamba.
Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau na Guverineri Jenerali wa Canada Mary Simon, bitabiriye uyu muhango.
Imibare itangwa na Guverinoma ya Canada igaragaza ko abarenga miliyoni imwe batanze amaraso yabo mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi, abarenga 45,000 bahasiga ubuzima mu gihe abandi basaga 55,000 bakomeretse.
Nanone kandi abandi barenga 33,000 barwanye mu Ntambara ya Korea yabaye hagati y’umwaka wa 1950 na 1953. Ikigo gishinzwe imibereho y’abahoze ku rugamba muri Canada kivuga ko kuri ubu mu gihugu habarurwa abakiriho 9,267 abarwanye mu ntambara ya Kabiri y’Isi n’iya Korea.
Abaturage ba Canada bibukijwe kongera gutekereza ku ruhare rw’icyo gihugu mu ntambara zagiye ziba mu mateka, maze bakazirikana abagabo n’abagore bafashe intwaro bagaharanira kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Canada Gen. Wayne Eyre, yabwiye itangazamakuru ko ari ingenzi cyane kuzirikana ku hahise ha Canada, ariko anagaragaza ko ari n’ingenzi kurushaho kureba ku myiteguro y’Igihugu mu by’umutekano muri iki gihe.
Yagize ati: “Kwiga amateka yacu ya gisirikare bishobora kugaragara nko kwigira ahatari imyiteguro ihagije. Nterwa inkeke cyane no kubona umutekano ugenda wangirika ku Isi yose.”
Canada ni kimwe mu bihugu byatanze ubufasha bwa gisirikare n’ubw’ubukungu mu ntambara ishyamiranyije u Burusiya na Ukraine, ndetse kikaba gikomeje guha amahugurwa mu bya gisirikare ingabo za Ukraine.
Gen. Eyre ntahwema kuvuga ko atewe impungenge n’urwego rw’imyiteguro ya gisirikare ku bitero bishobora gutungura Canada muri ibi bihe hakomeje kugaragara ingorane zinyuranye ku Isi bigatuma hakenerwa abasirikare bajya gutanga umusanzu.
Yagize ati: “Tubona ibibazo biri hanze aha, tubibona biza bityo dukwiye kuba twiteguye. Tugomba guharanira kuba dushobora kwirwanaho muri iyi Si ihindagurika kandi idatekanye.”
Yongeyeho ati: “Kuba umuntu ukomeye ni ukuba ushobora no kwemera ubufasha cyangwa se ukaba ubasha kubusaba.”
Impuguke mu mateka Tim Cook, yatangaje ko Igihugu cya Canada gikomeje kugaragaza impinduka mu kuzirikana ingaruka intambara zigira ku buzima bwo mu mutwe bw’abasirikare, cyane ko hari n’abava ku rugamba bagahitamo kwiyahura.
Yashimangiye ko Abanyakanada bakwiye guhora buri gihe bahuza imbaraga mu guharanira ko abahoze ku rugamba bitabwaho mu buryo bwose bushoboka.
NTAWITONDA JEA CLAUDE