Guhabwa serivisi nziza si impuhwe, ni uburenganzira bw’abaturage – Minisitiri Habimana

  • WILSON TWAGIRA
  • Nzeri 23, 2026
  • Hashize iminota 9
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yibukije abaturage  ko guhabwa serivisi nziza ari uburenganzira bwabo, atari impuhwe bahabwa n’ubuyobozi.

Yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe serivisi z’irangamimerere, cyatangirijwe mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, kikaba cyarahuye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Irangamimerere.

Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti: Irangamimerere rikozwe neza ni inkingi ya serivisi zinoze.”

Mbere yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’icyumweru cyahariwe serivisi z’irangamimerere, Minisitiri Habimana Dominique yasobanuriwe ibikorwa byo gufata amafoto no kubarura abaturage bifuza kuzahabwa indangamuntu koranabuhanga aho bigeze.

Muri  ibyo bikorwa hari hamaze kwakirwa abaturage bagera kuri 150, barimo abana 64 bari bamaze kwandikwa.

Minisitiri Habimana yashimiye abaturage bitabiriye icyo gikorwa, asaba n’abatarabikora kwihutira kwiyandikisha kugira ngo bazabashe kubona serivisi zibagenerwa kandi zishingiye ku mategeko.

Yagize ati: “Muri iki gikorwa cyo kubarura no gufotora abaturage bifuza kuzahabwa indangamuntu ikoresha ikoranabuhanga, ndashima uburyo abaturage bitabiriye ku bwinshi. Ikoranabuhanga ridufasha kunoza imitangire ya serivisi. Turasaba n’abandi bake batarabikora kwihutira kwiyandikisha kugira ngo batazacikanwa no guhabwa ibyo amategeko abagenera,”

Minisitiri Habimana kandi yanenze abayobozi basiragiza abaturage cyangwa bakarangarana abo bashinzwe guha serivisi, abibutsa ko kubaha serivisi ari inshingano zabo.

Ati: “Bayobozi, guha serivisi nziza abaturage mushinzwe ni inshingano zanyu. Ntabwo ari impuhwe mugirira abaturage. Mubahe serivisi nziza nta kubasiragiza, kuko uzabirengaho akabikora azabihanirwa. Mubahe serivisi bakeneye kandi yihuse, kuko biri mu bigira uruhare mu iterambere ry’abaturage ndetse n’igihugu.”

Nyamagabe yahembewe gutanga serivisi neza

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri yavuze ko Akarere ayoboye kaje ku isonga mu mitangire myiza ya serivisi mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, ashimangira ko bazakomeza gushyira imbaraga mu kunoza imitangire ya serivisi kugira ngo Nyamagabe ikomeze kuba ku isonga.

Minisitiri Habimana Dominique yashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe igihembo mu rwego rwo gushima intambwe imaze guterwa mu mitangire ya serivisi nziza ku baturage.

Ikoranabuhanga riracyadindiza imitangire ya serivisi

Mu bibazo abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bagaragaje ko bikomeje kudindiza imitangire ya serivisi harimo imikorere itanoze y’ikoranabuhanga.

Abaturage kandi bagaragaje ikibazo cy’ifumbire n’ishwagara bitabagereraho ku gihe, baba baba bamaze gutegura imirima yabo.

Minisitiri Habimana yabijeje ko iki kibazo kizafatirwa ingamba kugira ngo haboneke igisubizo.

Icyumweru cyahariwe imitangire ya serivisi z’irangamimerere cyatangijwe kuri uyu wa 23 Nzeri 2026 mu Murenge wa Gasaka, kikaba biteganyijwe kizasozwa ku wa 28 Nzeri 2026.

Minisitiri Habimana Dominique yashyikirije igihembo umuyibozi w’Akarere ka Nyamagabe Niwemwungeri cyo gushima imitangire myiza ya serivisi
  • WILSON TWAGIRA
  • Nzeri 23, 2026
  • Hashize iminota 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE