U Rwanda rwashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 25 Frw

U Rwanda rwashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 25 Frw

Ubuyobozi bwa Bwanki Nkuru y’u Rwanda (BNR) bwatangaje ko Leta yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda z’imyaka 3 zifite agaciro ka miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iryo soko rifunguwe guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Nyakanga kugera ku wa Gatatu ku ya 20 Nyakanga 2022, rigamije gufasha Leta kubaka ibikorwa remezo no kongerera ubushobozi isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.

Ubuyobozo bwa BNR butangaza ko inyungu ku bashoramari bose bazagura izo mpapuro mpeshamwenda izaba iri ku kigero cya 5%, inyungu zikazagenda zishyurwa inshuro ebyiri buri mwaka.

Abakeneye gupiganira isoko barasabwa kugana Banki ya Kigali ndetse na BPR Bank Rwanda Plc, kugira ngo bahabwe ibisobanuro byimbitse ku buryo bwo kugura izo mpapuro mpeshwamwenda.

Iri soko rifunguriwe Abanyarwanda ndetse n’abashoramari bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), abemerewe isoko bakaba bazatangazwa ku waGatatu taliki ya 20 Nyakanga 2022 saa kumi n’imwe nyuma y’isaha imwe gahunda yo gupigana irangiye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48