U Rwanda rwakuye ku isoko umuti wakorewe muri Kenya

U Rwanda rwakuye ku isoko umuti wakorewe muri Kenya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero zimwe (batches) z’imiti y’ibinini byitwa Fluconazole 200mg bikorwa n’uruganda Universal Corporation Ltd ruherereye i Kikuyu, muri Kenya.

Ku wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama ni bwo Rwanda FDA yashyize hanze itangazo rigaragaza ubwo bwoko bw’umuti wakorewe muri Kenya utacyemewe gukwirakwizwa ku isoko ry’u Rwanda.

Byamenyeshejwe abafite ububiko bw’imiti, amashami y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza imiti (RMS Ltd), Farumasi zirangura imiti, abinjiza imiti mu Rwanda, Farumasi zidandaza/ zicuruza imiti, amavuriro ya Leta n’ayigenga, abaganga n’abahanga mu by’imiti n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Iryo tangazo rya Rwanda FDA ryaje rikurikiye ibaruwa icyo kigo cyandikiye uruganda Universal Corporation Ltd gisaba ko uwo muti wakurwamo bimwe mu binyabutabire biwubamo.

Ibinini bya Pink bya Fluconazole 200mg  byinjizwa mu Rwanda bivugwa ko byari bifite ikinyabutabire gituma bimara manda ntoya bigahita bita agaciro. .

Ubuyobozi bwa Rwanda FDA buvuga ko ihagarikwa ryakozwe ku bushake, hashingiwe ku itegeko N° 003/2018 ryo ku wa 09/02/2018 rishyiraho Rwanda FDA cyane cyane mu ngingo yaryo ya 8, igika cya 2 n’icya 13; ndetse no ku mabwiriza No. CBD/TRG/019 Rev I agenga ihagarikwa ry’imiti itujuje ubuziranenge mu gika cyayo cya 6.

Hashingiwe kandi ku ibaruwa ifite nomero UCUPD/pp/2023/05/043 y’uruganda Universal Corporation Ltd imenyesha ihagarikwa rya nimero (batches) zimwe na zimwe z’umuti witwa Fluconazole 200mg w’ibinini ukorwa n’urwo ruganda; biturutse ku kuba ibinini byarahinduye ibara.

Hashingiwe kandi ku bugenzuzi bwakozwe na Rwanda FDA bwemeje ko nimero zimwe z’umuti wa Fluconazole 200 mg zahagaritswe zinjiye ku isoko ry’u Rwanda.

Rwanda FDA irasaba abinjiza imiti mu gihugu bose, amashami yose ya RMS Ltd, Farumasi ziranguza n’izidandaza imiti, amavuriro ya Leta n’ayigenga guhagarika gutanga no kugurisha zimwe muri nomero z’uwo muti.

Abinjije iyi miti mu gihugu barasabwa gutanga raporo kuri Rwanda FDA igizwe n’imibare y’ingano y’uwo baranguye, uwo bagurishije, uwagaruwe ndetse n’ingano yose bazaba bafite mu bubiko mu gihe cy’iminsi 10 uhereye ku itariki iri tangazo ryasohoreweho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47