U Rwanda rwakiriye abimukira n’abasaba ubuhungiro  basaga 150

U Rwanda rwakiriye abimukira n’abasaba ubuhungiro  basaga 150

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko u Rwanda rwakiriye abimukira n’abasaba ubuhungiriro 153 bafatiwe muri Libya, bashaka kujya mu bihugu by’i Burayi.

Aba biganjemo abakorerwaga ibikorwa bibi birimo iby’ihohotera, n’iyicarubozo mu nkambi bari barashyizwemo muri Libya.

Abo bimukira bageze i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2023, bahita bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bageze mu Rwanda nyuma yo kugera muri Libya baturutse mu bihugu bitandukanye, harimo abavuye muri Sudani 82, Eritrea 56, Somalia batanu, Ethiopia icyenda na Sudani y’Epfo umwe.

MINEMA itangaza ko kugeze ubu mu Rwanda habarurwa abimukira n’abasaba ubuhingira 2 059 bakiriwe mu byiciro 16.

Imibare ya MINEMA kandi ivuga ko 68% by’abimukira n’abasaba ubuhingiro bageze mu Rwanda bamaze kubona ibihugu bizabakira.

Mu bihugu byemeye kubakira harimo Canada imaze kwakira 381, Suwedi yakiriye 255, Norvege yakiriye 193, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakiriye 168 u Bufaransa 141, Finland yakira 187, u Buholandi 82 mu gihe u Bubiligi bwakiriye 26.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko ifite ubushake bwo gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’abimukira n’abasaba ubuhunzi ndetse no gufasha abaturage bakeneye ubufasha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  2. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  3. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  4. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  5. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50