U Rwanda rwagumye ku mwanya rwariho ku rutonde rwa FIFA

U Rwanda rwagumye ku mwanya rwariho ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse mu Ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025.

Muri uku kwezi, u Rwanda ntirwakinnye umukino n’umwe, yewe n’umwiherero rwakoze wari aw’abakina imbere mu gihugu kandi na bo bakinnyi hagati yabo, banakina na Al Hilal SC yo mu Sudani mu mukino wabereye mu Muhezo.

Uku kwezi kwarangiye u Rwanda rugifite amanota 1117,78.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, ikipe iri imbere ku rutonde ni Uganda iri ku mwanya wa 83 ku Isi yamanutseho umwanya umwe, Tanzania yagumye ku mwanya wa 107, Kenya ya 109 yazamutseho imyanya ibiri n’u Burundi bwa 145 bwamanutseho imyanya ine.

Muri rusange, Ikipe y’Igihugu ya Espagne yaraye ibonye itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 yakomeje kuyobora urutonde ku rwego rw’Isi ikurikiwe na Argentine, u Bufaransa, u Bwongereza na Portugal iri ku mwanya wa gatanu.

Ni mu gihe Maroc iri ku mwanya wa mbere muri Afurika na Sénégal, Misiri, Algerie na Nigeria ya gatanu yazamutseho imyanya ine nubwo iherutse gusezererwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Urutonde rutaha ruzasohoka tariki ya 11 Ukuboza 2025

U Rwanda rwagumye ku mwanya rwariho ku rutonde rwa FIFA
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  2. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  3. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  4. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  5. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22