U Rwanda rwabonye miliyari 7.6Frw zo kubaka TVET y’Indashyikirwa

U Rwanda rwabonye miliyari 7.6Frw zo kubaka TVET y’Indashyikirwa

Leta y’u Rwanda na Banki yo muri Austria byasinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 7.5 z’amadolari y’Amerika (amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 7.6) igenewe kubaka Ikigo cy’Indashyikirwa cy’Imyuga n’Ubumenyi  Ngiro (TVET) mu cyanya cyahariwe inganda (KSEZ) i Masoro mu Mujyi wa Kigali.

Ikigo cy’indashyikirwa cyitezweho gufasha mu gushyiraho gahunda y’amasomo igezweho kandi ikora neza izaba icyitegererezo mu guhuza ubumenyi butangwa muri kaminuza n’ibikenewe mu nganda byemerera guhanahana ibikoresho n’amahugurwa nibikoresho bigamije inyungu ku mpande zombi.

Ni ikigo kandi kizafasha abanyeshuri kwiga no kunguka ubumenyi bugezweho kandi bwuje ikoranabuhanga rikoreshwa mu nganda kandi rikaba rijyanye n’ikoranabuhanga n’udushya bigezweho ubu detse n’ibyitezwe mu gihe kizaza.

Icyo kigo kandi kizanafasha mu guhererekanya abakozi n’impuguke mu rwego rw’inganda hagati y’amashuri n’ibigo by’ubucuruzi hagamijwe kuzamura ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Nyuma y’umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano ku wa Mbere taliki ya 18 Nyakanga, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko Ikigo cy’Indashyikirwa cya TVET  kigiye kongerera imbaraga icyerekezo cya Leta y’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere ubumenyi bujyanye n’igihe kandi bukenewe ku isoko ry’umurimo binyuze muri TVET.

Yagize ati: “Iyi nkunga ije gushyigikira ibikorwa by’ibanze muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha Iterambere by’umwihariko mu kuba nibura 60% by’abanyeshuri bagomba kuba babarizwa mu mashuri ya TVET ari na ko hongerwa abize imyuga bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Dr. Alfred Gusenbauer wayoboye Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’imiyoborere ya Austria (Chancellor), yavuze ko amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’Igihugu cye agamije kurushaho kwimakaza ubutwererane.

Ati: “Ubutwererane burambye hagati y’ibihugu byacu buzadufasha kugeza ikoranabuhanga rigezweho, ubumenyi ndetse n’amahirwe y’imirimo ku Banyarwanda. Twiteguye kurushaho kugenzura andi mahirwe atandukanye y’imikoranire.”

Biteganyijwe ko 15% by’iyo nkunga izaba ari impano mu gihe ikindi gice ari inguzanyo izishyurwa nta nyungu mu gihe cy’imyaka 18.5 harimo imyaka 8.5 y’ubusonerwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14