U Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ya 2 y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka

U Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ya 2 y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka

Repubulika y’u Rwanda iritegura kwakira inama mpuzamahanga ya kabiri y’Abayobozi b’Ingabo zirwanira ku butaka bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika (LFCS), izabera i Kigali kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 22 Ukwakira 2025.

Iyo nama, ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Gukoresha ubushobozi bw’Ingabo zirwanira ku butaka mu gushyira mu bikorwa neza ingamba z’Amahoro n’Umutekano’.

Ni inama izahuza abayobozi b’ingabo baturutse hirya no hino muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Mu itangazo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasohoye zagaragaje ko iyi nama izaba urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kubaka ubufatanye mu by’umutekano, gusangira ubunararibonye mu miyoborere y’ingabo, no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka ku rwego mpuzamahanga.

LFCS igamije kugaragaza icyerekezo cya Afurika gishingiye ku bufatanye, guhanahana ubumenyi no gushyira imbere inyungu z’umuturage mu igenamigambi ry’ubwirinzi n’umutekano, mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo bishya byaduka n’imiterere mishya y’intambara.

Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abayobozi bakuru b’ingabo zirwanira ku butaka, inzobere mu bya gisirikare, abashakashatsi, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

RDF yavuze ko iyo nama ari ikimenyetso cy’ubushake bw’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’amahoro, ndetse no gukomeza gushyigikira imikoranire y’ingabo ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku Isi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  2. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  3. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  4. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  5. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22