Umudepite wa Gabon wakubise umukozi wa RwandAir yaciwe asaga miliyoni 1,2 Frw 

Umudepite wa Gabon wakubise umukozi wa RwandAir yaciwe asaga miliyoni 1,2 Frw 

Umudepite wo muri Gabon witwa Augustin Lobelle Yembi, uherutse kugaragara  mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, akubita Umukozi w’Ikigo cy’Ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir, yaciwe ihazabu y’ibihumbi 500 by’ama CFA, akoreshwa muri icyo gihugu ni ukuvuga asaga miliyoni 1,28 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwo Mudepite wigenga uhagarariye agace ka kabiri ka Lolo-Bouenguidi mu Ntara ya Ogooué-Lolo, yakatiwe icyo gihano n’Urukiko Mpanabyaha rwa Libreville ku wa 28 Nzeri 2026.

Urukiko rwamuciye ihazabu ya miliyoni 1,28 Frw, angana n’amafaranga 500 000 y’ama-CFA, hiyongereyeho amafaranga y’ikurikiranarubanza, nk’uko ibitangazamakuru byo muri Gabon byabitangaje.

Urwo rukiko rwatangaje umwanzuro warwo mu iburanisha ryabereye mu ruhame, mu rubanza rwaciwe ku rwego rwa mbere.

Ibyo birego bifitanye isano n’ibyabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku wa 3 Nzeri 2026, ubwo Yembi yatabwaga muri yombi ashinjwa gukubita umukozi wa RwandAir.

Yembi yari ari mu rugendo rw’indege, anyuze i Kigali ariko agomba gukomeza, ubwo yafungwaga na Polisi y’u Rwanda. 

Nyuma yaje gushyikirizwa inzego z’ubuyobozi za Gabon, nyuma y’ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwa Gabon.

Ikinyamakuru Gabon Media Time cyatangaje ko abunganira Yembi mu mategeko bagaragaje ko inzira yakoreshejwe mu gukurikirana urubanza rwe itari yemewe, ariko urukiko rwatesheje agaciro inzitizi barushyikirije, rukomeza kuburanisha urubanza.

Urukiko kandi rwahinduye inyito y’icyaha yashinjwaga. Aho kugumana icyaha cy’ihohotera rikomeye cyari yakurikiranweho mu ntangiriro, rwagishyize mu cyiciro cy’ihohotera ryoroheje, maze rumuca ihazabu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umukinnyi wa filimi Dennis Haskins yitabye Imana ku myaka 75 29 Nzeri 2026 Saa 14:29
  2. Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20 29 Nzeri 2026 Saa 14:13
  3. Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro 29 Nzeri 2026 Saa 12:48
  4. Nyagatare: Umuhanda wa Kaburimbo bubakiwe watumye bahingira isoko 29 Nzeri 2026 Saa 12:39
  5. Nyagatare: Abacururiza ku gasozi mu Mudugudu w’Icyitegererezo barasaba kubakirwa isoko  29 Nzeri 2026 Saa 12:21