U Rwanda rugiye gusimbuza  abapolisi rwohereje muri MINUSCA na UNMISS

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 7, 2023
  • Hashize amezi 4
Image

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, u Rwanda ruratangira gusimbuza abapolisi rwohereje mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) no muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, ku wa Mbere tariki 6 Ugushyingo, yahaye impanuro abapolisi 340 bitegura kujya muri butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri ibyo bihugu byombi.

Bagize amatsinda abiri ari yo RWAFPU IV rigizwe n’abapolisi 180 bayoboye na Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza, bazerekeza ahitwa Bangassou muri Repubulika ya Santarafurika, n’itsinda RWAFPU III rigizwe n’abagera ku 160 biganjemo umubare munini w’abapolisikazi, rizerekeza muri Sudani y’Epfo mu Murwa Mukuru Juba, rirangajwe imbere na Senior Superintendent of Police (SSP) Angelique Uwamariya.

Icyiciro cya mbere cy’itsinda RWAFPU III kigizwe n’abapolisi 40  bazerekeza muri Sudani y’Epfo, kirahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, bagenzi babo 120 bakazahaguruka nyuma mu mpera z’uku kwezi, mu gihe abapolisi 180 bagize itsinda RWAFPU IV bazahaguruka i Kigali ku itariki ya 9 Ugushyingo berekeza muri Santarafurika.

Ubwo yabahaga impanuro, IGP Felix Namuhoranye yabibukije inshingano zabo nk’abapolisi bagiye guhagararira u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye. 

Yagize ati: “Icyo musabwa ni ugukomeza guhesha ishema igihugu, ibendera ry’u Rwanda rigahora hejuru, kandi ibyo bijyana n’ubunyamwuga, disipulini no guhora mwiteguye kuzuza inshingano zanyu mu bihe byose. Mugomba gusigasira ibyo bagenzi banyu bakoze ndetse mukarushaho no kubiteza imbere, ibendera ry’u Rwanda rikarushaho kuzamuka hejuru.”

IGP Namuhoranye yabibukije ko kuzamura ibendera ry’igihugu bigaragazwa no kuba bari aho bagomba kuba bari, mu gihe nyacyo kandi bahakorera icyo basabwa kuba bakora.

Yakomeje abagaragariza ko udashobora kuba umunyamwuga mu gihe udafite disipulini, urangwa n’ubusinzi cyangwa utari aho usabwa kuba uri mu gihe gikwiye kandi uhakorera ibyo usabwa gukora.

Ati: “Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirangwa n’ubufatanye, guhuriza hamwe no kwiyemeza bigaragarira buri wese; kirazira gukora ibinyuranye na byo.

Abo muzaba mufite mu nshingano zo kurindira umutekano, bagomba guhora bumva ko barinzwe kandi batekanye. Abatuye muri Sudani y’Epfo no muri Repubulika ya Santarafurika, bagomba kujya bajya mu kazi kabo bumva bafite umutekano.”

Yashimangiye ko kugera  mu butumwa bw’amahoro kwabo, bigomba kongera agaciro mu kubungabunga amahoro.

Ati: “Mugende mufite ishema, mutange umusanzu wanyu mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga kandi muzagaruke mutewe ishema n’uko mwakoze neza mukuzuza inshingano zanyu uko bikwiye.”

Yabasabye kandi kuzakorera hamwe nk’ikipe, kubaha abayobozi babo, gukorana no gufatanya n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano zaho  n’abandi bazahurira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, kurangwa n’isuku no gufata neza ibikoresho bazifashisha mu kazi.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 7, 2023
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE