U Rwanda n’Ibihugu byo mu Majyaruguru y’i Burayi baganiriye ku bufatanye

U Rwanda n’Ibihugu byo mu Majyaruguru y’i Burayi baganiriye ku bufatanye

U Rwanda n’Umuryango w’Akarere gahuriyemo ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi na Baltic (Nordic-Baltic) baganiriye ku guteza imbere ishoramari no kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, uburezi no guhanga ibishya hagati y’ibyo bihugu.

Ibyo ni ibikubiye mu nama ya kabiri y’iminsi itatu y’Ihuriro ry’u Rwanda n’ibi bihugu yatangiye kuri kuri uyu wa 09 Werurwe 2026, yahurije hamwe abarenga 250 barimo abo mu nzego za Leta, abacuruzi, abashakashatsi n’abikorera.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri ikaba yarateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Suède ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika, yavuze ko u Rwanda n’Ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi bifite byinshi bihuriyeho byaba umusingi w’ubufatanye burambye mu ishoramari.

Yagaragaje ko u Rwanda n’ibihugu bya Nordic na Baltic bisangiye indangagaciro n’intego zihuriweho haba mu gushyigikira abagore, uburinganire n’ubwuzuzanye kandi ko uko guhuriza hamwe ari byo byubaka iterambere rirambye.

Yagize ati: “Duhuje kwemera gukomeye mu miyoborere myiza, kwiyemeza mu guhanga udushya, gushyigikira abagore n’uburinganire n’ubwuzuzanye, kurengera ibidukikije no kumva neza ukwiyemeza mu mikoranire irambye ko ari byo byonyine byatanga umusaruro.”

Afrika yongeyeho ko izo ntego zihuriweho ari umusingi w’ubufatanye burambye mu bucuruzi, ndetse ko iyo nama atari ibiganiro gusa ahubwo ari amahirwe yo guteza imbere ubufatanye, aho bushobora gukorerwa, no gushyiraho urufatiro rw’ishoramari rizazana inyungu ku mpande zombi.

Iyi nama ikaba ibaye ishingiye ku ya mbere yabaye mu mwaka ushize.

Mu biteganyijwe hakaba harimo ibiganiro byihariye bihuza abafatanyabikorwa hagamijwe gufungura no kwagura amarembo mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda n’Akarere ka Nordic na Baltic.

Akarere ka Nordic-Baltic (NB8) ni umuryango w’ubufatanye washinzwe mu mwaka wa 1992 ugizwe n’ibihugu umunani birimo ibya Nordic bitanu ari byo Denmark, Finland, Iceland, Norway na Sweden, mu gihe ibya Baltic ari bitatu birimo Estonia, Latvia, Lithuania.

Ukwibumbira hamwe kw’ibyo bihugu gufasha cyane mu kwimakaza umutekano, ukwihuza kw’Akarere mu by’ubukungu n’ishoramari, gusangira indangagaciro za demokarasi no kuba moteri y’umutekano ku Mugabane w’u Burayi wose.

U Rwanda n’Ibihugu byo mu Majyaruguru y’i Burayi baganiriye ku bufatanye mu ishoramari
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48