U Rwanda n’Algeria byiteguye gusinyana amasezerano y’ubucuruzi n’ubukungu

U Rwanda n’Algeria byiteguye gusinyana amasezerano y’ubucuruzi n’ubukungu

U Rwanda na Algeria bikomeje ibiganiro bigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bufitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi, no ku birebana na dipolomasi y’Inteko Zishinga Amategeko.

Biteganyijwe ko mu bihe biri imbere ibihugu byombi bishobora gushyira umukono ku masezerano y’ubukungu n’ay’ubucuruzi nk’uko byemejwe n’Ambasaderi w’Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah.

Amb. Mohamed Mellah yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 08 Mutarama 2024, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Kalinda François Xavier wari kumwe na Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Esperence.

Amb. Mohamed Mellah yagize ati: “Vuba aha tugiye gushyira umukono ku masezerano hagati y’Inzego z’ubucuruzi z’ibihugu byombi mu gutangiza Inama y’Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’iya Algeria. Muri make hari imishinga myinshi tuzashyiraho umukono mu bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.”

Amb. Mellah yanakomoje no ku masezerano arebana no kuvanaho Viza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’arebana n’ubutwererane mu bya gisirikare n’umutekano.

Dr. Kalinda na Amb. Mellah, banagarutse ku mushinga wo kurushaho kwimakaza imikoranire y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi, n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu mu gukemura ibibazo byugarije Isi.

Dr. Kalinda yagize ati: “Ambasaderi Mellah yatugejejeho imishinga u Rwanda n’Algeria bisanzwe bifitanye n’ijyanye n’indi iteganyijwe, ariko nk’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda twanaganiriye ku mubano w’Inteko Zishinga Amategeko zombi, atwizeza ko azagira uruhare rw’ingenzi mu kurushaho kuwimakaza.”

U Rwanda n’Algeria bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi watangiye mu myaka ya 1970, ndetse ibihugu byombi bisangiye amateka afitanye isano n’ubwigenge.

Igihe u Rwanda rwabonaga ubwigenge bw’Ababiligi ku ya 1 Nyakanga 1962, Algeria yo yari irimo gusoza intambara y’imyaka umunani yari ihanganyemo n’ubukoloni bw’Abafaransa, yatumye ku wa 3 Nyakanga 1962 Perezida Charles De Gaulle atangaza ko icyo gihugu kibonye ubwigenge.

Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuraga icyo gihugu mu mwaka wa 2015, yashimye ubushuti burambye ibihugu byombi bifitanye n’ubutwererane bwo ku rwego ruhanitse ku ngingo z’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho, by’umwihariko ibireba Afurika.

Perezida Kagame yashimangiye ko ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gukorana bya hafi n’ibindi bihugu by’Afurika mu gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye uyu mugabane uhanganye na byo, mu guharanira imibereho myiza n’iterambere by’abaturage b’Afurika muri rusange.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48