U Rwanda na Yorodaniya byakuriyeho Visa Pasiporo zisanzwe

U Rwanda na Yorodaniya  byakuriyeho Visa Pasiporo zisanzwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Biruta Vincent, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Amman mu Bwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya, aho kuri uyu wa Gatatu yasinye ku masezerano y’ubufatanye y’ubwoko butatu. 

Amasezerano ya mbere yashyizweho umukono muri urwo ruzinduko rw’akazi, ni arebana no gukuriraho Visa abantu batunze Pasiporo zisanzwe nyuma y’amezi atandatu ikuweho no kuri Pasiporo z’Abadipolomate kimwe n’izindi za serivisi.

Andi masezerano yashyizweho umukono arebana n’ubufatanye mu guteza imbere imiturire n’iterambere ry’imijyi. 

Amasezerano ya gatatu yashyizweho umukono yo arebana n’ubufatanye bw’u Rwanda na Amman mu birebana n’amahugurwa y’ubutwererane mu bya dipolomasi. 

Ayo masezerano aje akurikiye ayashyizweho umukono taliki ya 22 Gashyantare 2023 arebana n’ubufatanye mu nzego zirimo Politiki, uburezi, ubucuruzi no kuvanaho Visa ku Badipolomate n’abandi bafite pasiporo za serivisi.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, abayobozi bombi bagaragaje ko azafasha impande zombi kurushaho kubyaza umusaruro umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya.

Umubano w’u Rwanda na Yorodaniya wakomeje kwaguka no kwiyongera mu myaka itandatu ishize, kuva Ambasaderi wa mbere muri icyo gihugu yatanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu mwaka wa 2017.

Kuva hashyirwaho uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri icyo Gihugu, Ambasade y’u Rwanda ikorera i Ankara ikomeje gukorana bya hafi n’ubuyobozi ndetse n’ibigo byo muri Yorodaniya.  

Ibyo byatumye abayobozi bo ku mpande zombi bakomeza guhura no kugenderanirana ndetse amasezerano yasinywe akaba yari amaze igihe kinini aganirwaho kandi ananozwa kugira ngo azarusheho gutanga umusaruro mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48