U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano

U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano

Ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama, Leta y’u Rwanda n’iya Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda CG Namuhoranye Felix n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano rusange muri Qatar Maj. Gen Abdullah bin Mohammed Al Suwaidi.

Yasinywe kandi mu gihe Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu Alfred Gasana n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, bari mu ruzinduko rw’akazi muri Qatar.

Urwo ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu rwatangiye ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama, rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Gasana na mugenzi we wa Qatar Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, bakurikiranye umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano y’ubufatanye.

Ayo masezerano yitezweho kwimakaza gukorera hamwe mu bijyanye n’umutekano no kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’intwaro n’amasasu, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ruswa n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52