U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano

U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano

Ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama, Leta y’u Rwanda n’iya Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda CG Namuhoranye Felix n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano rusange muri Qatar Maj. Gen Abdullah bin Mohammed Al Suwaidi.

Yasinywe kandi mu gihe Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu Alfred Gasana n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, bari mu ruzinduko rw’akazi muri Qatar.

Urwo ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu rwatangiye ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama, rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Gasana na mugenzi we wa Qatar Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, bakurikiranye umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano y’ubufatanye.

Ayo masezerano yitezweho kwimakaza gukorera hamwe mu bijyanye n’umutekano no kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’intwaro n’amasasu, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ruswa n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48