U Rwanda na Luxembourg byiyemeje gufatanya mu iterambere

U Rwanda na Luxembourg byiyemeje gufatanya mu iterambere

Ibihugu by’u Rwanda na Luxembourg byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije iterambere.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024.

Mu kuyasinya, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFETT) Amb. Nduhungirehe Olivier, mu gihe Luxembourg yo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe wungirije w’icyo Gihugu, Xavier Battel.

Abo bayobozi bombi bakaba bagiranye n’ibiganiro kandi u Rwanda na Luxembourg ni ibihugu bisanzwe bibanye neza.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, tariki 07 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Xavier Bettel, n’itsinda ayoboye bari basuye u Rwanda.

Abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo kuzamura umubano w’ibihugu byombi, hagati y’u Rwanda na Luxembourg mu bice by’ingenzi nko mu by’ikoranabuhanga, ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imari ari ryo bita mu Cyongereza FinTech.

Muri Werurwe 2022, kandi ni bwo Ikigo cy’u Rwanda cy’Isoko ry’imari n’imigabane (RSE), cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’icya Luxembourg, umuhango wabereye mu Bubiligi.

Ni Amasezerano y’ubufatanye icyo gihe yashyizweho umukono n’abayobozi b’ibigo byombi, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Pierre Céléstin Rwabukumba, na Arnaud Delestienne wa Luxembourg.

Amasezerano yasinywe yari agamije gushyiraho ubufatanye burambye hagati y’ibi bihugu byombi, no gutanga umusanzu mu kubaka ikiraro hagati y’inzego z’imari muri Luxembourg n’u Rwanda, hibandwa cyane cyane ku iterambere ry’imari rirambye ku mugabane w’Afurika.

Byari biteganyijwe ko bizakorwa  binyuze mu kubakira ubushobozi abakozi b’uru rwego bakorera mu Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42