U Rwanda na Eswatini mu kwimakaza ubufatanye mu bya gisirikare

U Rwanda na Eswatini mu kwimakaza ubufatanye mu bya gisirikare

Ku itariki ya 18 Kanama 2023, Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ingabo n’umutekano muri Minisiteri y’Ingabo ya Eswatini, igikomangoma Sicalo Dlamini ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Eswatini, General Mashikilisana Fakudze bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt General Mubarakh Muganga ku cyicaro cya RDF bagirana ibiganiro.

Aba bayobozi b’Ingabo za Eswatini kandi bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Juvenal Marizamunda, cyibanze ku kwiyubaka kw’ingabo z’u Rwanda  n’imiterere y’umutekano mu karere.

Mu kiganiro Igikomangoma Sicalo yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko uruzinduko rwabo mu Rwanda rugamije gushimangira umubano hagati y’Ubwami bwa Eswatini n’u Rwanda, asobanura ndetse ko ibihugu byombi byifuza gufatanya mu bya gisirikare, bakungurana ubunararibonye.

Yagize ati “Turifuza gushimangira umubano mu bya gisirikare, duhanahana ubunararibonye mu ngabo. Turizera kuzashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.”

Mu ruzinduko rwabo, igikomangoma Sicalo Dlamini ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Eswatini, General Mashikilisana basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikomangoma Sicalo Dlamini na Gen Mashikilisana  bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu Rwanda, kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 20 Kanama 2023.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42