U Bwongereza bwataye muri yombi abakekwaho kuba abatasi b’u Burusiya

U Bwongereza bwataye muri yombi abakekwaho kuba abatasi b’u Burusiya

Inzego z’umutekano z’u Bwongereza zataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kuba abatasi b’u Burusiya mu gihe icyo gihugu gikomeje kugaba ibitero kuri Ukraine, inshuti ikaba n’umufatanyabikorwa ukomeye w’u Bwongereza.

Kuri uyu wa Kane Polisi yatangaje ko abo bagabo bafatiwe mu Burengerazuba n’i Londres rwagati bashinjwa gufasha serivisi z’ubutasi bw’amahanga.

Ubuyobozi bw’u Bwongereza bushinja u Burusiya gukora ibikorwa by’ubutasi, gusenya ibikorwa by’Igihugu, n’ibitero by’ikoranabuhanga   (cyber-attacks) bigamije guhungabanya umutekano w’u Bwongereza.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba i Londres, Dominic Murphy yatangaje ko umubare w’abantu bakoreshwa nk’intasi z’amahanga ukomeje kwiyongera ariko hari gukazwa ingamba zo kubafata kugira ngo ibyo bikorwa bicike.

Mu cyumweru gishize, umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rw’u Bwongereza Ken McCallum, yavuze ko u Burusiya bushishikajwe no guteza akaduruvayo n’isenyuka mu bindi bihugu.

Ni mu gihe u Burusiya buhakana ibyo bashinjwa buvuga ko hari ikihishe inyuma yo kuba icyo gihugu gikunda gushinja u Burusiya ibikorwa byose bibi bibera ku butaka bwacyo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  2. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  3. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  4. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  5. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22