U Bwongereza: Bafunzwe bazira kwica umwana w’amezi 18

U Bwongereza: Bafunzwe bazira kwica umwana w’amezi 18

Umugore witwa Sian Hedges ndetse n’umukunzi we bakatiwe igifungo cya burundu bazira kwica umwana w’amezi 18.

Kuri uyu wa Gatanu ubushinjacyaha bwashinje Sian Hedges w’imyaka 27 n’umusore bakundanaga Jack Benham w’imyaka 35, kwica urw’agashinyaguro umwana muto bakamutera ibikomere bitabarika ku mubiri we, kumuvuna imbavu, amaboko ndetse n’amaguru.

The Independent yatangaje ko Hedges na Benham, bose bahakanye ibyo kugirira nabi uyu mwana witwa Alfie Sam Phillips.

Mu magambo ya se wa Alfie yavuze ko ataramenya ukuri nyako ku byabaye ku muhungu we. Mu magambo ye yavuze ko yambuwe amahirwe yo kubana n’umwana we ndetse atigeze aganira nawe cyangwa nibura ngo amubone akura.

Se wa Alfie, yasobanuye ko umwana we yari ‘mwiza nka zahabu’ ko ari ‘muzima’, ko yahoraga akina kandi aseka.

Alfie yishwe mu ijoro ryo ku wa 28 Ugushyingo 2020, aho bivugwa ko aba bagize uruhare mu rupfu rwe bari banyoye ibiyobyabwenge birimo kokayine na wisiki.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22