U Buyapani: Umubare w’abahitanywe n’umutingito umaze kugera kuri 64

U Buyapani: Umubare w’abahitanywe n’umutingito umaze kugera kuri 64

Kuri uyu wa Gatatu, u Buyapani bwatangaje ko umubare w’abahitanwe n’umutingito ukomeye wibasiye u Buyapani ku wa Mbere w’iki Cyumweru wazamutse ugera kuri 64.

Uwo mutingito ufite ubukana bwa 7.6 ukaba waribasiye Perefegitura ya Ishikawa mu Buyapani rwagati.

Nubwo ubuyobozi bwihutiye gutanga ubufasha mu duce twibasiwe n’umutingito, abawurokotse bakomeje kwibasirwa n’imvura nyinshi ndetse n’ubushyuhe bukabije.

Ibiro Ntaramakuru y’Abongereza Reuters yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu, hateganyijwe ko hagwa imvura nyinshi mu turere twibasiwe n’umutingito, bikaba byateye ubwoba ko umubare w’abapfa ukomeza kwiyongera ndetse n’ibikorwa remezo bikangirika.

Nubwo agaciro k’ibyangiritse kataramenyekana abayobozi bemeje ko hapfuye abantu 64 kugeza ubu, bikaba byatumye ari wo mutingito uhitana abantu benshi mu Buyapani kuva mu 2016.

Perefegitura ya Ishikawa ivuga ko abantu barenga 33.000 bavuye mu ngo zabo kandi uduce tumwe na tumwe ntidufite amazi n’amashanyarazi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22